sangiza abandi

Abana ntibakwiye kurenza iminota 40 ku kubikoresho by’ikoranabuhanga

sangiza abandi

Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu basaba ababyeyi kugenzura igihe abana bamara bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, kuko umwana adakwiye kurenza iminota 40 muri rusange ku munsi kuri telefoni, televiziyo, mudasobwa n’ibindi bikoresho.

Abana n’urubyiruko ni bamwe mu bakoresha cyane ikoranabuhanga, by’umwihariko telefoni, aho bamwe bamara umwanya munini bareba amashusho, bakinira imikino cyangwa bakoresha imbuga zitandukanye.

Nubwo ikoranabuhanga rishobora gufasha abana mu myigire no mu myidagaduro, hari ababyeyi bavuga ko kugena igihe umwana arikoresha no kumubuza kurenza icyo gihe bitaborohera.

Umwe mu babyeyi yavuze  ko iyo avuye mu kazi ashyira telefoni hasi, umwana na we agahita ayifata, bikarangira bayirwanira.  avuga ko rimwe na rimwe amushyiriramo filime z’ibishushanyo kugira ngo arebe, ariko akagerageza kumureka akayireba amasaha make.

Yavuze ko ku bwe yumva umwana yakagombye guhabwa telefoni ye bwite amaze kurangiza amashuri yisumbuye.

Uzamukunda Velena, umubyeyi wo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko umwana akiri muto aba akeneye kugenzurwa cyane mu bijyanye no gukoresha telefoni.

Ati: “Mu myaka 17-18, umwana hari ibintu aba atangiye gusobanukirwa, aba atangiye kwisobanukirwa, mbese ari kuva mu bwana. Urabona umwana ugejeje imyaka 12 kugeza kuri 16 aba ari umwana ukirwa. Noneho kuvuga ngo ugiye guhita umuha telefoni hari aho bimubera imbogamizi, kuko aba ataramenya kwirinda, ya telefoni ikaba yamutera amashagaga cyangwa ikamujyana mu ngeso mbi.”

Dr. Uwihoreye Chaste, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuhanga mu mitekerereze ya muntu, yabwiye RBA ko ababyeyi bakwiye kwigisha abana gukoresha ikoranabuhanga neza, ariko bakagena n’igihe bamara kuri ibyo bikoresho.

Ati: “Gukoresha ikoranabuhanga ni byiza, kuko ikoranabuhanga ni igikoresho cyiza. Bagomba kumenya gufasha urubyiruko uko bakoresha ikoranabuhanga, uko bakoresha telefoni, bakabereka ibiba byiza n’ibibi.”

Uyu muhanga asaba ko ku bana bato igihe bamara ku ikoranabuhanga kigomba kuba gito, kuko bakeneye umwanya uhagije wo kuganira no gusabana.

Ati: “Ku bana bato, ndasaba ko rwose babaha igihe gito bakoresha ikoranabuhanga, ababyeyi bakabaha umwanya munini wo kuganira no kuvugana.”

Dr. Uwihoreye avuga ko umwana adakwiye kurenza iminota 40 mu gihe cyo gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga muri rusange.

Avuga ko kugabanya icyo gihe biha umwana umwanya wo gukina n’abandi, kwisanzura no kwitabira ibindi bikorwa bitandukanye, bikaba byamufasha no kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Dr. Uwihoreye kandi avuga ko hari ababyeyi bakoresha telefoni cyangwa televiziyo mu guturisha umwana igihe arira cyangwa bashaka ko aceceka, nyamara ibyo bitagomba kuba uburyo bwo kumurera.

Ati: “Aho guha umwana urubuto, biswi ukamuhereza telefoni ngo aceceke. Ntabwo telefoni, ikoranabuhanga cyangwa gacana televiziyo, ari cyo kintu cyiza cyo kugenga amarangamutima y’umwana.”

Asobanura ko umwana akwiye gufashwa gutuza binyuze mu mibanire n’umubyeyi, nko kumuganiriza, kumuhobera no kumwitaho, aho guhora ahabwa telefoni kugira ngo aceceke.

Dr. Uwihoreye ashimangira ko ikoranabuhanga ari igikoresho gishobora kugira akamaro, ariko ko ku bana ari ngombwa ko ababyeyi bagena igihe barikoresha.

Avuga ko umwana aba akwiye kumara iminota itarenze 40 muri rusange ku bikoresho by’ikoranabuhanga, hanyuma akabona umwanya uhagije wo gukina, kuganira no gusabana n’abandi. Bishobora kumufasha kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe no gukura neza.

Photos:

[fluentform id="3"]