sangiza abandi

Abandi banyarwanda 359 batahutse bavuye muri DRC

sangiza abandi

Kuri uyu wa Kane abanyarwanda 359 batahutse bava mu burasirazuba bwa DRC binjirira ku Mupaka Munini wa La Corniche uhuza umujyi wa Rubavu n’uwa Goma.

Aba banyarwanda bakiriwe bavuga ko impamvu hari abandi ariko badatahuka, ari amakuru y’ibihuha abatera ubwoba ko nibataha bazicwa cyangwa bagera mu Rwanda bose bagafungwa.

Abatashye biganjemo abagore n’abana, ni abo mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Musanze.

Kuva imirwano hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na FDLR yakubura ndetse M23 ikirukana FDLR mu bice byinshi by’uburasirazuba bwa DRC ,hari kugaragara umubare w’abanyarwanda bari barabuze uko bataha ,ubu bari gutaha mu gihugu cyabo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]