sangiza abandi

Abantu 135 bakekwaho ubujura bw’inyamaswa muri Pariki y’Akagera bafashwe mu 2025

sangiza abandi

Pariki y’Akagera yatangaje ko mu mwaka wa 2025, hafashwe abantu 135 bakekwaho ubujura bw’inyamaswa barimo abafatiwe imbere muri Pariki ndetse no hanze yayo.

Ni imibare yashyizwe hanze n’ikigo African Parks gicunga iyi pariki, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026, berekana ibyaranze umwaka wa 2025 n’umusaruro w’iyi pariki muri rusange.

Iki kigo kigaragaza ko imibare ijyanye n’ubujura bw’inyamaswa yagabanutse mu 2025, bitewe n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zikomeye z’umutekano. 

African Parks igaragaza ko mu 2025, hafashwe abantu 135 bakekwaho ubujura bw’inyamaswa barimo 108 bafatiwe hanze ya pariki ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’iz’ibanze.

Ni mu gihe 27 bafatiwe imbere muri pariki bafashwe n’abarinzi bayo, hakaba haratwanzwe ibirego 20 mu butabera ngo bakurikiranwe.

Uko umutekano wari wifashe muri Pariki y’Akagera mu 2025

Muri Pariki y’Akagera, inyamasawa 14 zarishwe, harimo icyenda ziciwe hanze ya pariki, mu gihe eshanu ziciwe imbere muri pariki. Gusa Muri iyi pariki hateguwe imitego 39 yashoboraga guhitana inyamaswa.

Mu 2025 hagaragaye inkongi y’umuriro imwe gusa, mu gihe mu mwaka ushize wa 2024, hari habaruwe izigera kuri 13. Ibi byose bigaragaza intambwe ikomeye mu mutekano no kurengera ibidukikije.

Umutekano w’abantu n’ibintu bikikije Pariki ndetse n’inyamaswa ziri imbere.

Mu ngamba z’umutekano zifatwa mu rwego rwo kurinda inyamaswa ndetse n’abaturiye Pariki zirimo kubaka uruzitiro. Kugeza ubu abaturage baturiye pariki ndetse n’ibiyaga bibamo inyamaswa, bishimira ingamba zashyizweho zo kubaka uruzitiro ku ma pariki no gucukura imisingi ku biyaga kuko byakemuye ikibazo cy’inyamaswa zajyaga kubonera imyaka.

Uruzitiro rwa kilometero 120 ruzengurutse Pariki y’Akagera rugaragazwa n’abaturage bayituriye nk’igisubizo ku kubarinda inyamaswa zibonera imyaka abandi zikabasagarira ku buryo hari n’abahasize ubuzima.

Leta y’u Rwanda yasoje igikorwa cyo kuzitira iyi Pariki ku ntera ya kilometero 120 mu mwaka wa 2023 kugira ngo abaturage batandukanywe n’inyamaswa.

Ni igikorwa cyatwaye arenga miliyoni 2$ gisiga nibura inyinshi mu nyamaswa zinjijwe ahantu hamwe. Uru ruzitiro rugizwe na senyenge zireshya na metero ebyiri zirengaho gato, zirimo umuriro kuburyo inyamaswa iyo ikozeho ibyumva igahita isubira inyuma.


Pariki y’Akagera yashinzwe bwa mbere mu 1934, igenda ihura n’ibibazo birimo ubujura bw’inyamanswa, kutitabwaho by’umwihariko nko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo igihugu cyari mu bihe bikomeye.

Mu myaka 15 ishize, ikigo cya African Parks ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, bafatanyije mu kongera kuzahura pariki y’Akagera.

Pariki y’Akagera iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, ifite ubuso burenga kilometerokare 1200, ikaba ikora ku turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka