sangiza abandi

Abanyamuryango ba Unity Club basoje icyiciro cya 4 cyo kwimakaza ‘Ndi Umunyarwanda’ mu mashuri

sangiza abandi

Abanyamuryango ba Unity Club basoje icyiciro cya kane cy’umushinga wo kwimakaza indangagaciro za ‘Ndi Umunyarwanda’ mu mashuri makuru na kaminuza 41 zo hirya no hino mu gihugu.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu, tariki ya 20 Kamena 2025, witabiriwe na Hon. Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, wari umushyitsi mukuru ahagarariye Madame Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Madamu Uwacu Julienne.

Muri uyu muhango, amwe mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubudaherwanwa (Unity and Resilience Clubs) yagaragaje bimwe mu bikorwa byagezweho muri gahunda ya 2024–2025. Harimo inyigisho zigamije gushimangira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, ibiganiro mu nteko z’abaturage, ndetse n’uburezi bushingiye ku mateka y’u Rwanda cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hagaragajwe kandi ibikorwa by’ubudaheranwa birimo gufasha abaturage batishoboye. Urugero ni ihuriro ryo muri INES Ruhengeri ryishyuriye imiryango 30 ubwisungane mu kwivuza, banishyurira amafaranga y’ishuri umwana umwe.

Ihuriro ry’Ubuhanga n’Ikoranabuhanga rya Koreji y’Ikoranabuhanga n’Ubumenyi (CST) muri Kaminuza y’u Rwanda ryamuritse umushinga wa ‘Virtual Reality Game’, umukino ukozwe mu ikoranabuhanga ugamije gufasha abantu gusobanukirwa amateka y’u Rwanda binyuze mu mashusho abereka ahabereye amateka y’igihugu.

Uyu mushinga ni wo wahize indi, uhabwa igihembo cy’ishimwe n’amafaranga angana na 1,200,000 FRW. Wakurikiwe n’umushinga wa INES Ruhengeri n’uw’Ishuri ry’Ubuzima rya Ruli. Buri huriro ryahawe icyemezo cy’ishimwe hamwe n’ibihembo bitandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Uwacu Julienne, yashimye ibikorwa byagezweho muri uyu mwaka w’ingengabihe ya 2024–2025. Yagaragaje kandi ko mu cyiciro cya gatanu hazibandwa ku gutanga ubumenyi burambye kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ashimira ubufatanye bw’abayobozi b’amashuri makuru na kaminuza.

Ati “Ibyo twagezeho byaduhaye ubushobozi butuma n’ibiri imbere tuzabishobora.”

Marie Solange Kayisire yashimiye abafatanyabikorwa bose batanga umusanzu wabo mu kwimakaza Ndi Umunyarwanda mu rubyiruko, abasaba kudacogora no gukomeza gufatanya kurwanya amacakubiri.

Ati: “Rubyiruko, indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda dutozwa, bizabafasha gukura mufite ishusho y’uwo mushaka kuba we.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Olivier Brave, yasabye urubyiruko gukomera ku ndangagaciro za Ndi Umunyarwanda.

Ati “Umunyarwanda wa none n’ejo hazaza akwiye kubakira kuri Ndi Umunyarwanda.”

Unity Club yatangijwe mu 2019 n’Inteko Rusange ya Unity Club Intwararumuri, igamije kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda binyuze mu rubyiruko, by’umwihariko mu mashuri makuru na kaminuza. Kugeza ubu uyu muryango ukorera mu bigo 41 byo mu gihugu hose.

UMWANDITSI: Maurice IKUZWE

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka