sangiza abandi

Abanyarwanda 532 babaga mu mashyamba ya RDC batahutse

sangiza abandi

Leta y’u Rwanda yakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba banyarwanda bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, kuri uyu wa mbere, tariki ya 25 Kanama 2025.

Abatahutse bakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu,Mulindwa Prosper  bazacumbikirwa  by’agategano mu Nkambi ya Nyarushishi mu karere ka Rusizi mbere yo gukomeza ubuzima busanzwe.

Uku gutahuka kuje gukurikira ibyemezo byafashwe mu nama yo mu rwego rwa Minisitiri hagati y’u Rwanda, RDC, n’Umuryango w’abibumbye ishinzwe impunzi (UNHCR) i Addis Abeba, muri Etiyopiya, ku ya 24 Nyakanga 2025.

Benshi mu batahutse bari bacumbitse mu nkambi y’agateganyo ya Goma nyuma yo guhunga uduce two mu burasirazuba bwa  Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, aho bari barafashweho bunyago n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yababwiye ko hari ibyiza byinshi leta y’u Rwanda iha abaturage bayo bizatuma babona ko bafashe icyemezo cyiza.

Ati:’’Mugeze iwanyu mugiye kubona ibyangombwa nk’abanyarwanda,mujye mutembera hose,ndabona mufite abana ntibize bagomba gutangira amashuri n’abakuru batize haruburyo bazafashwa kwiga gusoma kuko ubuzima aho bugeze birakenewe,ndabizeza ko mutazicuza ku cyemezo mwafashe ahubwo muzasanga aricyo cyiza mwafashemu buzima bwanyu.

Iri tsinda rije nyuma y’abandi banyarwanda barenga 1100 bagarutse muri Gicurasi 2025 ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi HCR.

HCR ivuga ko guhera ku ya 6 Kanama 2025, inkambi y’agateganyo ya Goma yari igifite Abanyarwanda 630 bategereje gutaha, abandi 31 bacumbikiwe i Kitshanga, Karuba, na Mweso.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka