Polisi y’u Rwanda yakiriye Abapolisi bagize itsinda RWAFPU3-3, bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho bari bamaze umwaka urenga baburimo.
Aba bapolisi bakiriwe kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe, ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, aho bakiriwe na CP Yahya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
CP Kamunoga yabahaye ikaze nyuma y’igihe bari bamaze babungabunga amahoro muri Santrafurika, abashimira imyitwarire myiza yabaranze ubwo bari mu butumwa.
Yagize ati “Impamvu twaje kubakira nk’uko twabaherekeje mugenda, ni uko akazi mwagiye gukora mwagakoze neza. Tubahaye ikaze rero ibyo mwatumwe n’igihugu mwabikoze kinyamwuga ubuyobozi bwa Polisi burabibashimira.”
Yakomeje ati:” Mwagiye mu kazi natwe dusigara tugakora nk’uko bisanzwe, nimuze rero twongere dufatanye dukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukorera hamwe nk’uko byabaranze muri mu butumwa bikomereze na hano turinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.”
Abagize Itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro ryari riyobowe na SSP Thomas Kayonga, ryasimbuwe n’irya bagenzi babo RWAFPU3-4 riyobowe na CSP Emmanuel Hitayezu, biteganyijwe ko nabo bazahamara igihe kingana n’umwaka.
Umuyobozi w’itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro, SP Bernard Gatete, yavuze ko mu gihe bamazeyo cy’umwaka urenga bujuje inshingano bari bashinzwe zabajyanye ndetse bahakorera n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: ” Mu nshingano twari dufite zo kurinda umutekano w’abaturage b’abasivile bo mu karere ka Bangassou, twazongeragaho n’izindi zigamije iterambere ndetse hakabamo n’izo dufatanya na bo.
Yagaragaje bimwe mu bikorwa bakoze birimo gutanga amazi meza, gukorana n’abaturage umuganda wa buri kwezi, gutanga ubuvuzi, ndetse no gushinga ikipe y’umupira w’amaguru y’urubyiruko ifasha gusabana n’ibindi bikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza y’abaturage.
SP Gatete yavuze ko bagize uruhare mu migendejere myiza y’amatora yabaye muri iki gihugu.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Centrafrique guhera mu 2014.
Kugeza ubu u Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bwa Loni mu gihugu cya Centrafrique ariyo; RWAFPU-1 na PSU akorera mu Murwa mukuru Bangui, itsinda RWAFPU-2 riri ahitwa Kaga-Bandoro ndetse na RWAFPU-3 rikorera mu Mujyi wa Bangassou.







