Abasenateri bagaragaje ko bahaganyikishijwe n’ubwiyongere bw’ibirego by’abaturage bangirizwa n’inyamaswa ziva muri Pariki zibakikije, aho byiyongereye hafi 30% muri 2024-2025.
Ibi birego byageze ku bihumbi 15 mu 2024-2025, bivuye ku bihumbi 10 byariho mu mwaka wa 2023-2024.
Ku wa 3 Werurwe 2026, abasenateri bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano batangiye kugenzura ibiri gukorwa mu gukumira ikibazo cy’inyamaswa ziva muri za pariki zigahohotera abaturage zikangiza n’imitungo yabo.
Muri iki gikorwa, bibanze ku turere tugaragaramo ibibazo byinshi byo kwangirizwa n’inyamaswa, turimo Gatsibo na Nyagatare dukora kuri Pariki y’igihugu y’akagera, ndetse na Rusizi, Nyaruguru na Nyamagabe dukora kuri Pariki y’igihugu ya Nyungwe.
Hari kandi uturere twa Musanze na Nyabihu dukora kuri pariki y’ibirunga, ndetse n’akarere ka Rutsiro gakora kiri Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura.
Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena, Murangwa N. Hadija, avuga ko nk’Abasenateri bahagurukiye kureba ikibazo cy’inyamaswa zonera abaturage n’uko inzego zicyitaho, nyuma yo kubona ko ibirego by’abaturage bonerwa birushaho kwiyongera.
Yagize ati “Urumva rero uwo mubare, ntabwo twakwicara gusa ngo twumve ki bizikora. Ahubwo birasaba ko hagira abanyarwanda bahagararira abandi kandi ari bo twebwe, tugahaguruka tukaza tukareba ikibazo tukigerera aho birimo kubera tukaganira nabo tukumva uko biteye.”
Mu gukemura ibibazo by’inyamanswa zonera abaturage hatangijwe gahunda zo kubaka uruzitiro ku mapariki nka Akagera, ahandi hacukurwa imisingi miremire itandukanya imirima y’abaturage n’ibiyaga birimo inyamanswa.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigega cyihariye cy’ingoboka, Nibakure Florance, yigeze gutangaza ko muri gahunda yo gukemura burundu iki kibazo bamaze gucukura ibilometero 12 mu bilometero 44 byambukiranye mu Mirenge ya Mahama na Mpanga, yegereye uruzi rw’Akagera.
Yavuze ko kandi izi ngamba zizakomereza no mu Mirenge ya Bugeshi mu karere ka Rubavu na Kabatwa muri Nyabihu ahegereye Pariki y’Ibirunga naho hakunze kugaragara ubwone.





