Mu gihe habura iminsi icyenda gusa ngo irushanwa rya FIFA Series ritangira, abasifuzi bane b’Abanyarwanda batoranyijwe kuzasifura iyi mikino izabera mu Rwanda guhera tariki ya 26 kugeza ku ya 31 Werurwe 2026.
Aba basifuzi ni Aline Umutoni, usifura hagati, Uwikunda Samuel nawe usifura hagati, Didier Ishimwe usifura ku ruhande na Mutuyimana Dieudonné usifura ku ruhande.
Aba basifuzi bari mu itsinda ry’abasifuzi 18 b’Abanyarwanda baherutse guhabwa ibirango (badges) bya FIFA byo gukoresha mu mwaka wa 2026.
Irushanwa rya FIFA Series rigiye kuba ku nshuro ya Mbere, ndetse u Rwanda ni kimwe mu bihugu byagiriwe amahirwe yo kwakira iri rushanwa rizabera mu bihugu 11, rikitabirwa n’amakipe 48 agabanyije mu matsinda 12.
U Rwanda nicyo gihugu rukumbi kizakira amatsinda abiri y’abagabo, aho u Rwanda rwakiriye amakipe arindwi agabanyije mu matsinda abiri A na B.
Itsinda rya mbere ririmo u Rwanda, Kenya, Estonia na Grenada, imikino yaryo izajya ibera kuri Stade Amahoro, ni mu gihe itsinda rya kabiri ririmo Tanzania, Aruba, Macau na Liechtenstein, imikino izajya ibera kuri Kigali Pelé Stadium.
Iyi mikino igamije gufasha amakipe aturuka mu muryango itandukanye ya football (Confederations) kubona imikino ya gicuti ikomeye no guha amahirwe abakinnyi kwerekana impano zabo ku rwego mpuzamahanga.
Irushanwa rya FIFA Series ryatangijwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) iyobowe na Perezida wayo Gianni Infantino.
N irushanwa ryemejwe bwa mbere mu Ukuboza 2022, maze ritangira mu buryo bw’igerageza (pilot phase) muri Werurwe 2024.
Ni imikino ya gicuti yashyizweho mu rwego rwo guhuza amakipe yo mu mashyirahamwe ya ruhago aturuka mu bihugu n’Imigabane itandukanye dore ko amenshi ntaho ahurira.







