sangiza abandi

AFC/M23 ikomeje gufata utundi duce muri Kivu y’Amajyepfo

sangiza abandi

Nyuma y’uko AFC/ M23 yigaruriye umujyi wa Uvira, igakurikizaho Makobola, ingabo za Repubulika iharanira Demukarasi FARDC, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo,kuri yu wa mbere bamaze kwikura mu gace ka Mboko, gaherereye mu bilometero 45 uvuye mu mujyi wa Uvira.

Aka gace kari muri territoire ya Fizi, gakomereye cyane ku mutekano w’akarere kuko gafatwa nk’inzira y’ingenzi ihuza Uvira n’uduce twa Fizi ndetse n’umujyi wa Baraka.

Sosiyete Sivile yaho yemeje aya makuru,ivuga ko abaturage bari mu bwoba n’impungenge nyuma yo guhunga kw’izi ngabo.

Uku guhunga kuje mu gihe haramutse havugwa intambara irimo gukaza umurego hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa AFC/M23 bivugwa ko waba uri kugenda usatira uduce two muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’amajyepfo.

Abaturage ba Mboko barasaba Leta ya Congo kongera kwita ku mutekano wabo no kurinda ubuzima n’amutungo yabo kuko kutabikora byabashyira mu kaga gakomeye.

Mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ho haravugwa inkuru ikomeje guteza impagarara n’impungenge ku mutekano w’abaturage.

Amakuru aturuka muri ako gace aravuga ko ingabo za Repubulikaiharanira Demukarasi ya Congo (FARDC),zifatanyije n’igisirikare cy’u Burundi, zagabye ibitero bya drone mu bice bitandukanye bya Minembwe bituwe n’abaturage.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X ,Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 yamaganye ibi bitero by’indege avuga ko bigomba guhagarara.

Ati “Ubwicanyi bukorerwa abaturage bacu b’Abanyamulenge bugomba guhagarara,kuruyu wa mbere ingabo za leta ya Kinshasa nabo bakorana, bakomeje gahunda y’ubwicanyi igamije kwica abaturage bacu,imidugudu ya Minembwe irimo guterwa n’ibisasu hakoreshejwe indege za drone,byatumye abaturage b’abasivili bamwe bahasiga ubuzima abandi barahunga.”

Amakuru atugeraho yemeza ko ibyo bitero byagabwe mu duce twa Rugezi no muri Mikenke, aho abaturage bavuga ko batewe n’ibisasu byaraswaga hifashishijwe drone z’intambara.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka