sangiza abandi

AFC/M23 na Leta ya RDC basinye amasezerano aganisha ku mishyikirano

sangiza abandi

Abahagarariye Leta ya Kongo n’umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025 i Doha,bashyize umukono ku masezerano-shingiro agomba gutegura ikomeza ry’imishyikirano igamije kugera ku masezerano y’amahoro arambye.

Ntabwo ari amasezerano y’amahoro ahubwo ni inyandiko isobanura uburyo bw’imishyikirano n’igihe izakorerwamo.

Nk’uko inyandikomvugo ibigaragaza, impande zombi ziteganya kwemeza ihagarikwa ry’imirwano burundu no kongera gushyira mu bikorwa kurekura imfungwa, hakurikijwe uburyo bamaze gushyiraho umukono mu kwezi kwa Nzeri no mu Kwakira 2025.

Ayo masezerano-shingiro azagena urukurikirane rw’amasezerano yihariye, harimo n’agikeneye kurangizwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri bikurikira isinya ryayo.

Izo nyandiko zizibanda ku bijyanye no koroshya itangwa ry’inkunga, ibikorwa by’umutekano no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi, gusubizaho ubuyobozi bwa Leta, gutaha kw’impunzi n’abavanywe mu byabo n’intambara, kongera kuzahura ubukungu hamwe n’ubutabera.

Iyi nyandiko nk’uko amakuru abivuga, ishimangira ubushake bwo gukemura impamvu muzi z’intambara, kurwanya ivangura, gukomeza ubumwe bw’igihugu no gushyiraho ubuyobozi burangwamo uruhare rwa bose.

Isinya ry’aya masezerano-shingiro ribaye mu gihe impande zombi zikomeza gushinjanya ko kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano bakagabanaho ibitero.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka