Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryarahiriye kwigiza kure ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, FDNB n’imitwe yitwaje intwaro bikorana, nyuma yaho bigaragaye ko iri huriro ry’ingabo rimaze iminsi myinshi mu myiteguro yo kubarwanya.
Ni mu gihe kandi na FARDC ishinja M23 kongera umubare munini w’abasirikare ku murongo w’abari ku rugamba ndetse n’ibikoresho byinshi.
Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya gisirikare, Lt.Col Willy Ngoma, wavuze ko iri huriro ry’ingabo za Congo zikomeje kurenga ku gahenge, bityo bakaba bagiye kuzigiza kure.
Ati: “Kwiyubaka kw’ihuriro rigamije ikibi mu bijyanye n’intwaro ndetse n’abasirikare bigaragaza umugambi w’iyi Leta wo kugaba ibitero bikomeye. Intare ziri maso kugira ngo zirinde abaturage kandi hejuru ya byose, kugumisha ikibi kure hashoboka.”
Ku rundi ruhande Kanyuka Lawrence, umuvugizi w’uyu mutwe mu bya politiki, yavuze ko bafite amakuru ahagije abagaragariza ko leta ya Kinshasa ikomeje kurunda abasirikare n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ati “Muri Uvira, yohereje abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Mai Mai n’imbonerakure, bavuye muri Hewa Bora, Kindu, Kilembwe, n’ahandi.”
Yanavuze ko indege yajyanye abasirikare ba FARDC ibavana i Kisangani n’intwaro ibajyana muri Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu minsi ishize nabwo yari yatangaje ko mu duce twinshi two mu Burasirazuba bwa Congo turimo Nzimba, Bunyakiri, Mwenga na Uvira twagaragayemo abasirikare benshi bari kwitegura intambara.
Yakomeje avuga ko tariki 10 Nyakanga 2025, ubwato bubiri bwatwaye abasirikare 1125 ba Leta ya Congo bubageza Uvira, bubavanye i Kalemi.
Ibi Leta ikaba ikomeje kubikora, mu gihe mu minsi mike ishize yashyize umukono ku mahame ngenderwaho agamije ko impande zombi zigera ku mahoro arambye.
Izi mpande zombi zagombaga gutangira ibiganiro by’amahoro bishingiye kuri aya mahame bitarenze tariki 08 Kanama 2025, ariko ntibyakunze kuko AFC/M23 yavuze ko itatumiwe.



