Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa,ryashwishurije igihugu cy’ubufaransa bwayisabye gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.
Mu nama yabereye i Paris mu bufaransa kuruyu wa kane tariki ya 30/10/2025 igamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC byarangiye isabye AFC/M23 gufungura kiriya kibuga cy’indege cya Goma.
Uyu mutwe wa AFC/M23 binyuze mu muhuzabikorwa wayo mukuru,Corneille Nangaa batangaje ko batarebwa n’ubusabe bwo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.
Ndetse avuga ko batangajwe n’itangazo ry’i Paris ryasohotse nyuma y’inama igamije amahoro mu karere,aho ryasabaga ifungurwa rya kiriya kibuga cy’indege cya Goma.
Ku bwa Nangaa abona iki cyemezo ntaho gihuriye n’ukuri guhari, kandi ko no mu kubisaba ntabiganiro AFC/M23 igenzura iki kibuga yagiranye n’ababisabye.
Yavuze ko ntawe ukwiye kuvuga ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma mu gihe teritware za Walikale, Masisi, Lubero muri Kivu Yaruguru, no muri teritware za Fizi, Minembwe, Walungu n’izindi muri Kivu y’amajyepfo zikomeje kuraswaho n’indege za Congo kandi ibyo bitero bikibasira abasivili, inganda, ibiraro, ibibuga by’indege bito,n’indege ziri mu bikorwa by’ubutabazi.
Yavuze ko ibyo gufungura kiriya kibuga bitaza imbere y’ibibazo abaturage babujijwe uburenganzira bwo kubitsa no kubikuza amafaranga yabo kubera ko Banki zafunzwe kw’itegeko rya Leta y’i Kinshasa.
Ikindi ni uko ngo Leta yafunze ikirere mu bice bigenzurwa na AFC/M23 mu buryo n’ibikorwa byo gutabara abasivili hakoreshejwe indege bidashoboka.
Yavuze kandi ko mu bice bagenzura abaturage babayeho mu mutekano,bitandukanye n’ibibazo abaturage bari mu bice Leta igenzura batewe n’ingabo z’iyi Leta y’i Kinshasa.
AFC/M23/M23 yafashe ikibuga cy’indege cya Goma mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, nyuma y’imirwano ikomeye hagati yayo n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta iyanasize umujyi wa Goma inkengero zawo n’ibindi bice byinshi byo muri Kivu zombi.



