sangiza abandi

AFC/M23 yamaze kwigarurira Umujyi wa Uvira

sangiza abandi

Ihuriro rya AFC/M23, ryamaze kwigarurira umujyi wa Uvira, gusa hari uduce duke tutaragerwamo n’abarwanyi b’uyu mutwe.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 9 Ukuboza 2025, nibwo AFC/M23 yinjiye byuzuye mu mujyi wa Uvira, nyuma y’imirwano ikaze yari imaze iminsi ihanganishije FARDC, ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo, FDLR ndetse n’Imbonerakure.

Amakuru aturuka mu baturage n’izindi nzego zicunga umutekano muri aka gace yemeza ko Quartier Mulongwe, Secteur n’ahandi henshi mu mujyi wa Uvira kuri ubu biri mu maboko ya AFC/M23, gusa haracyavugwa uduce tumwe tutarafatwa, nka Kalundu n’igice cyo ku cyambu.

Ifatwa rya Uvira ribaye nyuma y’uko uyu mutwe wari umaze kwigarurira ibice byose byo mu kibaya cya Rusizi, mu mirwano yatangiye mu ntangiriro z’icyumweru cyashize.

Amakuru yizewe kandi avuga ko ingabo za FARDC iz’u Burundi, abarwanyi ba FDLR, Wazalendo ndetse n’Imbonerakure zimwe zahungiye mu gihugu cy’u Burundi, mu gihe izindi zerekeje muri teritware ya Fizi ihana imbibi n’iya Uvira.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka