Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangiye ku mugaragaro kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Uvira, hagamijwe gushyigikira ibiganiro bya politiki no gushakira Akarere amahoro arambye.
Uvira yafashwe n’ingabo za AFC/M23 tariki ya 09 Uuboza 2025, nyuma yo kwirukana ingabo za FARDC, iz’u Burundi zari ziri muri uwo mujyi, ndetse n’imitwe bafatanya irimo Wazalendo na FDLR.
Ifatwa ry’umujyi ryahise ritera impungenge n’igitutu gikomeye ku Miryango Mpuzamuhanga, ibihugu by’i Burayi na Leta zunze Ubumwe z’Amerika byamaganye uko umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Congo.
Mw’itangazo ryasohotse tariki ya 16 Ukuboza 2025, AFC/M23 yatangaje ko yemeye kurekura umujyi wa Uvira ishingiye ku busabe bw’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bugamije gushyiraho inzira ya politiki yo gukemura amakimbirane.
Kuva mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 17 Ukuboza 2025, ingabo z’uyu mutwe wa AFC/M23 zatangiye gusohoka mu mujyi wa Uvira.
Umuyobozi w’umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa, abinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko iki gikorwa cyo gukura ingabo mu mujyi wa Uvira kizaba cyarangiye bitarenze tariki ya 18 Ukuboza 2025.
Ati “Ibikorwa byo kuvana ingabo za AFC/M23 mu mujyi wa Uvira birakomeje kandi bizaba byarangiye bitarenze ejo. Turasaba abasivili gutuza, kandi turasaba abahuza n’abandi bafatanyabikorwa gukora ibishoboka byose kugira ngo Uvira irindwe ubugizi bwa nabi, ibitero n’ikoreshwa ry’intwaro.”
Nubwo bimeze bityo, AFC/M23 igaragaza impungenge zishingiye ku byabaye mu bihe byashize, aho ivuga ko intambwe zayo zo kubaka icyizere zagiye zikoreshwa nabi n’ingabo za FARDC, imitwe ya Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa babo, bakisubiza uduce twari twararekuwe ndetse hakibasirwa abasivili bakekwagaho gushyigikira uyu mutwe.
Kubera iyo mpamvu, AFC/M23 yasabye abahuza mpuzamahanga gushyiraho ingamba zisobanutse zo gucunga umutekano wa Uvira nyuma yo kuhava, zirimo gukura intwaro mu mujyi, kurinda abasivili n’ibikorwaremezo by’ingenzi, no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge hifashishijwe ingabo zitabogamye.



