sangiza abandi

AFC/M23 yungutse abasirikare bashya 9350

sangiza abandi

Ihuriro rya AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe cy’ukwezi kumwe rimaze kunguka abasirikare bakabakaba ibihumbi 20.

Muri iki Cyumweru dushoje, umutwe wa AFC/M23 wungutse abasirikare bashya bangana na 9350.

Ni mu gihe no mu mpera z’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka, nabwo wari wungutse abandi basirikare 7447.

Aba bakaba barasoreje imyitozo mu kigo cya Rumangabo giherereye muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Naho abasoje imyotozo ya gikomando muri iki Cyumweru bo basoreje mu kigo cya Tshanzu muri Rutshuru.

Uyu muhango wo gusoza amasomo ya Gisirikare wayobowe n’umugaba mukuru w’Ingabo za M23 Gen. Sultan Makenga kimwe n’ayasojwe mu mpera z’ukwezi gushize.

Nk’uko akunze kubivuga uyu mugaba mukuru w’Ingabo za M23, yabwiye abasirikare bashya ko bakwiye kugira itandukaniro n’ingabo za Tshisekedi, avuga ko zihohotera abaturage, zikabanyaga utwabo mu gihe zitabishe, bityo ko bo bagomba kubera abo baturage umucyo, kandi bakabashakira amahoro n’umutekano.

Ndetse kandi yagiye yumvikana ababwira ko urugamba rwo kubohora RDC aribwo rugitangira.

Usibye aba basirikare basoje imyitozo y’igikomando, hari n’abarwanyi bo muri Wazalendo bagiye bifatanya kuri uyu mutwe mu bice binyuranye.

Hari n’abandi baje mu ntangiriro z’iki cyumweru muri Walikale, Lubero n’ahandi.

Ibyo bibaye kandi mu gihe uyu mutwe unakomeje kwagura ibirindiro byawo, ahanini muri Kivu y’Amajyepfo, kuko nyuma yaho ufashe Nzibira mu Cyumweru gishize, wongeye kwigarurira ibindi bice byinshi muri Walungu, Mwenga, Lubero na Walikale.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka