sangiza abandi

Ahupa yamuritse ‘TopInfo’ urubuga ruzajya ruhuza abakeneye serivisi n’abazitanga

sangiza abandi

Ahupa Business Network Ltd yamuritse urubuga rushya rwa TopInfo ruzanye impinduramatwara aho ruzajya rwifashishwa mu guhuza abifuza serivisi n’abazitanga bikorera. 

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Ahupa Business Network Ltd, ku wa 7 Ukwakira 2024, batangaje ko bishimiye gutangiza ku mugaragaro urubuga rushya rwa TopInfo rugamije koroshya inzira yo gushaka no kubona serivisi zitandukanye. 

Mubyo ruzajya rukora harimo kubona abanyamwuga bizewe muri serivisi zitandukanye aribo: Abanyamategeko, ba noteri, inzobere mu by’ubutaka, abahesha b’inkiko, abagenagaciro, serivisi zo gukodesha imodoka, abavuzi n’abandi batandukanye.

Umuyobozi mukuru wa Ahupa Business Network Ltd, Ahmed Pacifique ari nawe watangije TopInfo yadutangarije ko uru rubuga ruje gucyemura ibibazo bijyanye na serivisi zikenerwa buri munsi, aho abantu bazajya banyura kuri uru rubuga bakahabonera serivisi bacyeneye byihuse.

Yagize ati” TopInfo ije gucyemura ibibazo abantu bakunze guhura nabyo byo kubura serivisi naho wayishakira. Ije guhuza abakeneye serivisi n’abazifite. Niba ukeneye ubufasha mu by’amategeko, ubwikorezi cyangwa serivisi zitandukanye, TopInfo ni igisubizo cyawe.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]