sangiza abandi

Al Hilal yifatanyije n’imvura kunyagira Gicumbi FC 

sangiza abandi

Al Hilal SC Omdurman yanyagiye Gicumbi FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League).

Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Werurwe 2026.

Ni umukino wabaye Al Hilal SC iheruka gutsindwa n’ikipe ya Mukura Victory Sports, ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League wabereye i Huye.

Ni mu gihe kandi Al Hilal SC  iri mu myiteguro yo kwerekeza muri Morocco aho izacakirana na RS Berkane, tariki ya 13 Werurwe 2026, mu mukino ubanza  wa ¼ cya Caf Champions League.

Kuri uyu wa Kabiri, Laurențiu Reghecampf, Umutoza wa Al Hilal SC yari yabanjemo abakinnyi bamaze kumenyerana Shampiyona yo mu Rwanda, barimo Steven Ebuela, Girumugisha Jean Claude, Adama Coulibaly, Mohamed Abdelrahman, Abdelrazig Omer Taha. .

Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Al Hilal SC maze bidatinze ku munota wa 23’, Abdelrazig Omer Taha  afungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na Girumugisha Jean Claude ahita yandika igitego cya mbere cya Al Hilal SC.

Abasore ba Gicumbi FC, nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere bahise bagira igihunga kinshi maze ku munota wa 29 Mohamed Yousif atsinda igitego cya kabiri ku mupira wazamukanywe na Girumugisha Jean Claude ariko awuteye umuzamu wa Gicumbi FC awukuramo usanga rutahizamu Mohamed Yousif wari uhagaze neza ahita awushyira mu rushundura.

Gicumbi FC yarisumbirijwe muri iyo minota yaje gutsindwa igitego cya gatatu ku munota wa 41’ mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka.

Girumugisha yazamukanye umupira abanza gucenga Niyongira wa Gicumbi FC agwa hasi maze atanga umupira mwiza usanga Kamaradini Mamudu wahise atsindisha umutwe igitego cya gatatu kiba kiranyoye.

Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal SC ifite ibitego 3-0. Igice cya kabiri cyagarutse ubona abasore ba Gicumbi FC bagabanyije igihunga batangira gukina bahererekanya umupira neza ariko Al Hilal SC ikabarusha inararibonye ndetse n’imbaraga z’umubiri.

Al Hilal yaje kubona igitego cya kane ku munota wa 71’ aho Ousmane Diouf wari winjiyemo asimbira yaje gutsinda igitego nyuma y’uko ba myugariro ba Gicumbi FC bananiwe kuwuvana imbere y’izamu ryabo.

Nta minota itanu yashize maze ku wa 75’ Adama Coulibaly atsindira Al Hilal SC igitego cya gatanu, ku mupira mwiza ugendera hasi wahinduwe na Steven Ebuela ku ruhande rw’iburyo.

Ba rutahizamu ba Al Hilal SC bagiye bahusha ubundi buryo burimo nkaho Adama Coulibaly yasigaranye n’umuzamu wenyine ariko umupira awutera mu maguru y’umuzamu.

Iminota y’umukino yarangiye ikipe ya Gicumbi FC inyagiwe bikomeye na Al Hilal SC ibitego bitanu ku busa.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka