sangiza abandi

Amagororero yoroheje uburyo bwo koherereza abagororwa amafaranga

sangiza abandi

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko rworoheje uburyo abaturarwanda n’imiryango y’abagororwa bashobora kuboherereza amafaranga, hagamijwe kunoza serivisi zo mu magororero.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igorora, CSP Sengabo H., rivuga ko guhera ku wa 22 Werurwe 2026, kohereza amafaranga ku bagororwa bizajya bikorwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bworohereza abaturage.

Nk’uko iri tangazo ribigaragaza, abantu bashaka koherereza abagororwa amafaranga bashobora kubikora banyuze ku rubuga rwa interineti rwa www.ehuza.rw, aho umuntu yinjira agashyiramo amakuru asabwa ubundi akohereza amafaranga mu buryo bwizewe.

Nanone kandi, hashyizweho uburyo bworoshye bwo gukoresha telefoni igendanwa, aho umuntu ashobora gukanda 920# agakurikiriza amabwiriza agaragara kuri telefoni ye kugira ngo yohereze amafaranga ku muntu we uri mu igororero.

Ni uburyo bugamije koroshya imikoranire hagati y’abagororwa n’imiryango yabo, ndetse no kunoza imitangire ya serivisi mu magororero hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abaturage bashishikarizwa gukoresha ubu buryo bushya kuko bwihuse, bwizewe kandi bufasha kugabanya ingendo n’umwanya byatwaraga abantu bajya kohereza amafaranga mu buryo busanzwe.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka