sangiza abandi

Amajyepfo: Abahinzi b’urutoki barasaba imbuto zihangana n’indwara ya kirabiranya ikomeje kubahombwa

sangiza abandi

Mu ntara y’Amajyepfo mu Turere dutandukanye abahinzi b’urutoki barasaba inzego zibishinzwe kubashakira imbuto nziza ibasha kwihanganira ndetse ikanahangana n’indwara ya kirabiranya ikomeje kubateza igihombo.

Iki kibazo kigaragazwa n’abahinzi  barimo abo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi aho bavuga ko iyi ndwara ikomeje gutuma umusaruro w’urutoki ugabanyuka ndetse bakavuga ko hatagize igikorwa byazatuma ubuhinzi bw’urutoki bucike muri aka gace.

Umwe mu bahinzi yavuze ko kubera iyi ndwara ya kirabiranya yatumye umusaruro yabonaga ugabanyuka cyane kuko aho yakuraga igitoki cy’ibiro 50 ubu byahindutse ahubwo ko insina isigaye yana igitoki kigahita kineka kandi cyiteze.

Yagize ati “ Najyaga mpinga ibitoki nkasarura nk’igifite ibiro 50, ariko ubu tuvugana haje uburwayi mu rutoki aho igitoki cyana cyamara kwana kigahita kimera nk’igihiye kandi kikiri umwano. N’ikigize ngo kirakomeye uragitonora ugasanga cyabaye umukara.”

Abahinzi bavuga ko ingaruka z’iyi ndwara zigenda ziyongera aho kuru igiciro cy’igitoki ku isoko kirushaho gutumbagira ndetse hafi yo kwikuba kabiri bitewe n’ubucye bwabyo.

Bagize bati “ Igitoki cyaguraga 500 Frw ubu kigeze kuri hafi 2000 Frw.”

Bavuga ko kuri ubu ibitoki barya ari ibiva mu zindi ntara zirimo uburasirazuba ndetse bikaba bituma igiciro cyacyo gikomeza kwiyongera umunsi ku wundi aho icyaguraga 100 na 200 Frw kiri kugura 400 na 500 Frw.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr. Uwamahoro Florence, yabwiye RBA ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke imbuto y’urutoki yihanganira iyi ndwara ya kirabiranya.

Yagize ati “ Ikintu kihutirwa cyane ni ukurandura insina yarwaye hanyuma ukamenyesha umukozi wa RAB ukwegereye kugira ngo twihutire kumugeraho no kumugira inama.”

Dr. Uwamariya yasabye abahinzi kubahiriza amabwiriza yo kurinda arimo kurandura insina yarwaye kuko bifasha kuyirwanya itarakwirakwira ahantu hanini anasaba kandi abahinzi bagiye gutangira guhinga imirima mishya gushaka imbuto zihanganira iyi ndwara.

Yavuze ko RAB iri kwifashisha ikoranabuhanga mu gukora imbuto nshya zifite ubudahangarwa zibasha guhangana n’iyi ndwara ndetse ko uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ku rundi ruhande Ikigo cy’ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko urutoki rukomeje kuba igihingwa gitanga umusaruro mwinshi mu Rwanda, aho mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B rwatanze toni 1.231.202, rukaba rwarazamutse ugereranyije na toni 1.166.247 zari zabonetse mu gihembwe cya 2025 B.

Abahinzi b’urutoki mu Ntara y’Amajyepfo barasaba imbuto zihangana n’indwara ya kirabiranya ikomeje kubahombwa

Photos:

[fluentform id="3"]