U Rwanda na Misiri bigiye gushyiraho amatsinda y’ubucuti mu Nteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi, agamije kumenya iby’ingenzi byashingirwaho mu kwagura imikoranire no gutegura ibikorwa bihuriweho.
Ibi byagarutsweho mu biganiro Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Rwanda, Gertrude Kazarwa, yagiranye na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Hanan Abdelaziz Elsaid Shahin, baganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Kazarwa yavuze ko gushyiraho amatsinda y’ubucuti bizafasha inteko zombi kumvikana ku bikorwa zizajya zifatanyamo no kubishyira mu bikorwa.
Yagize ati: “Gushyiraho itsinda ry’ubucuti ni uburyo bwo gukorana amasezerano hagati y’inteko zishinga amategeko zombi, kugira ngo abe ari yo hashingirwaho ibikorwa tuzajya dukorana. Iyo dushyizeho ubucuti, haba hariho itsinda ry’u Rwanda n’itsinda rya Misiri kugira ngo zombi zikorane.”
Ambasaderi Shahin yavuze ko Misiri yifuza kongera imikoranire n’u Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye n’umuco n’ubufatanye hagati y’inteko zishinga amategeko.
Yagize ati: “Ndi hano uyu munsi mu rwego rwo kureba uko twakongera imikoranire mu by’umuco, ariko kandi n’ubufatanye bw’inteko zishinga amategeko hagati ya Misiri n’u Rwanda.”
Yakomeje agaragaza ko ibihugu byombi bifite umubano umaze igihe, bityo ko kongera imikoranire mu nzego zishinga amategeko ari imwe mu nzira zo kuwushimangira.
U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubuvuzi, ubukerarugendo n’ububanyi n’amahanga.
Gushyiraho amatsinda y’ubucuti mu Nteko zishinga amategeko bishobora gufasha ibihugu byombi kurushaho guhuza ibikorwa, gusangira ubunararibonye no kumenya amahirwe mashya y’ubufatanye.
Today, the Speaker of the Chamber of Deputies, Gertrude Kazarwa, and Deputy Speakers Beline Uwineza and Mussa Fazil Hareriman received Hanan Abdelaziz El Said Shahin, Ambassador of the Arab Republic of Egypt to Rwanda, for a courtesy visit to discuss bilateral relations and… pic.twitter.com/Xbh9cJu48Q
— Rwanda Parliament (@RwandaParliamnt) October 14, 2026









