Umuhanzi Bruce Melodie yamaze gukorana indirimbo na mugenzi we wo muri Nigeria, Oxlade uri mu bahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika.
Amakuru yizewe yemeza ko aba bombi bahuriye i Paris mu Bufaransa ari naho iyi ndirimbo yakorewe, nyuma y’igitaramo Bruce Melodie yakoreye i Brussels tariki ya 07 Werurwe 2026.
Bruce Melodie akoranye na Oxlade mu gihe arimbanyije imyiteguro yo gushyira hanze Album ye nshya ikurikira Colorful Generation yasohoye muri Mutarama 2025. Ni mu gihe ibikorwa byo gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze kuri Album ye nshya byamaze gutangira.
Ikuforiji Olaitan Abdulrahman wamamaye nka Oxlade mu muziki wa Nigeria ndetse no ku rwego mpuzamahanga ni umuhanzi w’umuhanga mu njyana ya Afrobeat ndetse na R&B.
Uyu muhanzi w’imyaka 29 y’amavuko ukundirwa ijwi rye ryihariye yamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo: Away, Ku Lo Sa, Non Living Thing, n’izindi nyinshi.
Si inshuro ya mbere Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Nigeria kuko yakoranye na Joeboy iyitwa Beauty on Fire yakunzwe cyane ndetse akorana na Brown Joel mu yitwa Pom Pom.
Bruce Melodie yamaze gukorana indirimbo na Oxlade






