Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage, yashyikirije Perezida w’Ibirwa bya Comores, Azali Assoumani, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Uyu muhango wabereye mu Ngoro ya Perezida Azali, izwi nka Beit-Salaam, iherereye i Moroni, mu Murwa Mukuru wa Comores.
Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage asanzwe afite icyicaro i Maputo muri Mozambique, aho ahagarariye u Rwanda muri Mozambique no muri Eswatini.
Mbere y’umuhango wo gushyikiriza Perezida Azali impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, Ambasaderi Ndamage yabanje kugirira uruzinduko muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye Mpuzamahanga ya Comores, maze ashyikiriza Minisitiri Mohamed Mbaé Chanfiou, kopi y’izo mpapuro.
Mu biganiro Perezida Azali Assoumani yagiranye na Ambasaderi Ndamage, impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda n’ibirwa bya Comores no kurushaho kuwagura binyuze mu bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi, ubuvuzi, umutekano, ubuhinzi, ubukerarugendo, ndetse n’ikoranabuhanga.
U Rwanda n’ibirwa bya Comores ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye bw’igihe kirekire. Ibihugu byombi bihuriye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’indi miryango mpuzamahanga kandi bikunze guhurira ku mahame ashingiye ku guharanira amahoro, iterambere rirambye, ubusugire bw’ibihugu n’ubufatanye mu by’ubukungu.
U Rwanda rugaragaza ubushake bwo kongera ubufatanye n’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’ibikora ku Nyanja y’u Buhinde birimo na Comores, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari ndetse no guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye mu nzego zitandukanye.










