Guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 06 Werurwe 2026, Umunyamakurukazi Anita Pendo ndetse n’umuhanga mu kuvanga imiziki Dj Bissoso, baraza kongera gufatanya mu kiganiro gishya cyiswe, Friday Airline Live Show gitambuka kuri BTN TV.
Iki kiganiro cy’imyidagaduro biteganyijwe ko gitambuka nyuma y’amakuru mu Kinyarwanda, guhera Saa 22h15 z’ijoro.
Iki kiganiro kizaba kigizwe n’ibice bitatu birimo ; kubanza kuvangirwa umuziki na Dj Bissosso , ikiganiro n’umutumirwa uba mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse no kwidagadura muri rusange aho hazajya habaho umwanya wo kwakira ibitekerezo by’abakurikiye ikiganiro.
Kuva mu 2015 kugera mu 2024 Anita Pendo yakoranye na Dj Bissosso mu biganiro binyuranye kuri Televiziyo Rwanda, byabubakiye amazina ndetse birushaho gutuma bahuza neza mu kazi, ibyo biganiro birimo : The Jam, RTV Moto Moto, ndetse na Friday Flight.
AMAFOTO





