APR BBC yatangiye imikino ya nyuma ya Shampiyona Nyafurika muri Basketball (BAL) itsinda Petro de Luanda yo muri Angola amanota 75-57.
Ejo hashize ku wa Gatanu ni bwo imikino ya nyuma ya BAL yatangiye aho irimo kubere muri Afurika y’Epfo, Pretoria.
Ni imikino aho makipe 8 yabonye itike abanza gukina kugira ngo babone uko bayashyira muri tombola ya 1/4 hagendewe uko yitwaye.
Imikino yabaye ejo Kriol Star yo muri Cape Verde yatsinze FUS Rabat yo muri Maroc 91-88 ni mu gihe Al Ahli Tripoli yo muri Libya yatsinzwe na Al Ittihad yo mu Misiri 85-74. Bivuze ko 1/4 Kriol Star izahura na Al Ahri n’ahoAl Ittihad ihure na FUS Rabat.
Uyu munsi ni bwo hari yatahiwe ikipe ya APR BBC yo mu Rwanda yakinnye na Petro de Luanda yo muri Angola.
Ntabwo APR yahiriwe n’agace ka mbere kuko yagatsinzwe amanota 19-11.
Abasore ba APR bagarutse mu gace ka kabiri bikosoye ndetse bagerageza kubuza Petro gutsinda, byatumye ikora amakosa menshi, aya makosa ni yo APR BBC yabashije kubyaza umusaruro maze abakinnyi nka Aliou Diarra, Obadiah Noel, Ntore Habimana na Nshobozwa bayifasha kugatsinda 26-14. Byatumye bajya kuruhuka ari 37 ya APR kuri 33 ya Petro de Luanda.
APR BBC yakomereho no kumu gace ka 3 ishaka gukomeza kuzamura ikinyuranyo cy’amanota 4 yari yashyizemo byaje kuyihira binyuze mu bakinnyi nka Diarra na Ndoye bagatsinda amanota 24-13.
Agace ka nyuma nabwo APR wabonaga iri mu mukino ariko yaje kugatsinda 16-11. Umukino urangira ari 75-57.
Gutsinda uyu mukino bivuze ko muri 1/4 izahura n’ikipe izagutsindwa hagati na US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria. Iza gutsinda ni yo izahura na Petro de Luanda.






