sangiza abandi

APR FC yashimiye abanyamahanga batatu batandukanye na yo

sangiza abandi

APR FC yashimiye abakinnyi batatu b’abanyamahanga batandukanye na yo nyuma yo gusoza amasezerano yabo muri iyi kipe itatekereje kubaha andi.

Aba ni rutahizamu w’Umunya-Mauritania Mamadou Sy, myugariro w’Umunya-Sénégal Aliou Souané n’Umunya-Mali Mohamadou  Lamine Bah.

Mu butumwa APR FC yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kamena 2026, yashimiye aba basore ishyaka ndetse n’ubunyamwuga bagaragaje mu rugendo rwabo muri iyi kipe.

NI ubutumwa bugira buti: “Akazi gakomeye bakoze, ubushake bwo guhora bitanga ndetse n’ubudahemuka bagaragaje byatumye bubahwa n’abakinnyi bagenzi babo, abatoza, abayobozi, abakozi ndetse n’abafana b’iyi kipe.”

Bukomeza bugirabuti: “Ibihe twasangiye, urugamba twarwananye ndetse n’ibyo twagezeho nk’umuryango wa APR FC bizahora mu mitima yacu kandi ntibizigera byibagirana.”

APR FC yashimangiye ko kari akazi gakomeye ndetse  byasabaga ishyaka ryinshi, gukinira iyi kipe yambara umukara n’umweru kubera intego n’indangagaciro zayo.

Bagize bati “Kwambara umwambaro w’Umukara n’Umweru ntabwo ari uguhagararira ikipe gusa, ahubwo ni ukwiyemeza indangagaciro zirimo ubudashyikirwa, imyitwarire myiza n’icyerekezo cyo guhora utsinda.”

Aba basore bari bamze imyaka 2 bakinira iyi kipe y’ingabo z’Igihugu, bakanafatanya na yo kwegukana ibikombe bitandunye birimo na bitatu yatwaye muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, bifurijwe ishya n’ihirwe mu rugendo rushya bazatangira.

Uretse aba ikipe yamaze kumenyesha ko itazakomezanya nabo, no mu banyarwanda hari abanugwanugwa, barimo Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda, na we usoje amasezerano muri iyi kipe ariko atatanzemo byinshi nk’uko abafana bayo babigaragaza.

APR FC yatangiye gutegura ikipe izayifasha mu mwaka utaha w’imikino, by’umwihariko CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2026, shampiyona ya 2026/27, CAF Champions League n’ibindi.

Rutahizamu Mamadou Sy yasoje amasezerano ye muri APR FC.
Mahamadou Lamine Bah ni umwe banyamahanga batabonye umwanya uhagije mu kibuga hagati, na we usoje amasezerano ye muri APR FC.
Aliou Souané wageze muri APRF mu mpeshyi za 2024, yatandukanye na yo nyuma yo gusoza amasezerano.

Photos:

[fluentform id="3"]