Muri ubu buzima inzozi z’abantu benshi ziba zishingiye ku kugira ubutunzi runaka ariko nanone mu gihe bamwe bakomeza kwibwira ko ubutunzi ari cyo gisobanuro cyo kubaho neza no kunezerwa, ku rundi ruhande hari benshi baba bahangayikishijwe n’uko atari abategetsi cyangwa abayobozi dore ko bumwe mu bushakashatsi bwerekana ko ubutegetsi butanga icyubahiro n’igitinyiro by’igihe kirekire mu gihe ubutunzi bubitanga byihuse ariko mu gihe gito.
Abashyira imbere ubutegetsi bavuga ko butuma umuntu agira uburenganzira bwo gushyiraho amategeko, kugena politiki n’imirongo ngenderwaho, mu gihe ubutunzi butanga imbaraga zihuse ariko zitaramba kuko amateka atakugira umunyabigwi.
Ariko wakwibaza uti ese hagati y’ubutegetsi n’ubutunzi ni ikihe gikomeye kurusha ikindi?
Kuva mu myaka yo ha mbere ubutegetsi cyangwa se ubutware n’ubutunzi ni ibintu bitagiye bisigana mu guhanganisha abantu, aho bamwe bakoresha kimwe mu kugera ku kindi n’ubwo ingero nyinshi zigaragaza ko ubutegetsi bwakomeje kuba hejuru y’ubutunzi ariko nanone hakaba aho ubutunzi bwakoreshwaga mu kugera ku butegetsi benshi bahurizaho ko busobanuye icyubahiro n’igitinyiro.
Ababizi bavuga ko nta kintu kiryoha nk’ubutegetsi cyangwa se kuyobora, aho abategetsi baryoherwa no kubona abantu bikubita imbere yabo basaba banatakamba ku bw’impamvu runaka, kugira ngo bemererwe cyangwa baterwe utwatsi ku byifuzo byabo.
Kuva mu bihe byo hambere kugera muri iki gihe, hakomeje kuba intambara z’urudaca abantu barwanira ubutegetsi cyangwa ubuyobozi, yewe bamwe bagakora amarorerwa n’amahano kugira ngo babashe kugera ku ngoma y’ubutware cyangwa ubutegetsi.
Mu kinyejana cya 13, uwari Umwami w’u Bufaransa, Louis IX, icyo gihe yari azwi cyane mu Burayi. Nubwo hari abandi bagwizatunga benshi b’abasherisheri n’abacuruzi bamurushaga gutunga baturukaga mu Butaliyani mu bice bya Venise na Florence, nta n’umwe washoboraga kurenza ijambo ry’uyu mwami utaravugirwagamo atitaye ko hari abamurusha ubutunzi ariko nawe akabarusha ingoma.
Ubutware bwa Louis IX bwari bushingiye ku mategeko, ku kwemera kw’abaturage no kuri Kiliziya, byatumaga afata ibyemezo bikomeye ku gihugu cyose, mu gihe abakire imbaraga zabo zagarukiraga mu bucuruzi gusa.
Nubwo byari bimeze bityo ariko hari igihe ubutunzi bwifashishwa mu kugera ku butegetsi aho umuntu cyangwa abantu bakoresha imbaraga bafite mu bijyanye no gukungahara bakabasha gusogongera ku cyanga cyo kugira icyubahiro gituruka mu gutegeka, bikajyana n’uko abagwizatunga buri gihe bahorana ipfunwe ryo kuba batunze ariko hakaba hari ikintu kiri hejuru yabo cyitwa itegeko.
Gusa ku rundi ruhande hari ingero zerekana uko ubutunzi hari aho bwagiye buhindura ubutegetsi, aho nko mu kinyejana cya 15, umuryango wa Medici wari ukomeye cyane mu bwami bw’u Butaliyani aho wari ufite ubutunzi bukomeye bushingiye ku bucuruzi.
Kubera ubutunzi uyu muryango wari ufite washoboye kugura icyubahiro, bunyuze mu gutera inkunga Kiliziya ndetse no gushyigikira abanyapolitiki ndetse ubutunzi bwabo bwabagejeje ku butware, kugeza aho bagira ijambo rikomeye mu miyoborere y’i Florence.
Nanone ariko kugira ubutunzi kandi uri n’umutegetsi amateka agaragaza ko abashoboye kubira byombi byabagize ibihangange aho nko mu kinyejana cya 14 uwari umwami w’Ubwami bwa Mali, Mansa Musa, wari ufite ubutunzi buhambaye ariko akaba n’umutware byatumye aba ikimenya bose mu Burayi no muri Aziya bitewe na zahabu yari atunze.
Mansa musa yari afite ubutunzi bushingiye kuri zahabu aho mu 1324, yakoze urugendo rutagatifu ajya i Makkah, ndetse igihe yari ageze i Cairo, yatanze zahabu nyinshi ku baturage ku buryo byateje igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ku kigero cya 20%.
Ibyo byose byagiye biba uruhererekane uko imyaka yagiye ihita indi igataha byagiye bikomeza muri uwo mujyo kugeza mu kinyejana cya 21 aho n’ubundi abantu birengagiza ubutunzi bafite bakumva ko mu gihe badafite ubutegetsi hari icyubahiro n’igitinyiro babura.
Kugeza magingo aya umuherwe wa mbere ku Isi ni Elon Musk aho abarirwa agera kuri miliyari 839$ aho aya mafaranga kugira ngo uyakoreshe uyamare byagusaba kujya ukoresha byibura miliyoni isaga y’amanyarwanda ku munsi ukazabikora mu gihe cy’imyaka 2297 mu gihe nta rindi faranga na rimwe wongeye kwinjiza.
Nubwo uyu muherwe afite ubu butunzi ariko ntabwo byamubujije kwemera kuyobora urwego rwari rushinzwe kugabanya amafaranga leta ya Amerika ikoresha (DOGE) nyamara n’ubwo wavuga ko hari inyungu rukana y’amafaranga yari gukuramo ariko icy’ingenzi yashakaga cyari icyubahiro kugiraa ngo nawe azibukirwe ko yayoboye urwego rukomeye rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu mateka wize cyangwa se wumvise wagiye ubwirwa abami, abategetsi, abayobozi, cyangwa abatware bagiye bakora ibintu bitandukanye byaba byiza cyangwa se bibi ariko abantu bagakomeza kubibuka bitewe n’ibyo bakoze bari ku ngoma runaka, ariko uzumva hibukwa abantu bake bari batunze ibya mirenge bibukwa cyangwa bavugwa nk’uko abasogongeye ku butegetsi bavugwa.
Uko kuzirikanwa no guhora wibukwa mu mateka waba warakoze ibibi cyangwa se ibyiza nibyo bituma umuntu afata ubutunzi yavunikiye imyaka myinshi akabusimbuza ingoma n’ubwo twabonye ko byose ari magirirane kuko kimwe gifasha ikindi.
Marcus Wilfrid Buckingham umwanditsi w’u Mwongereza na Curt Coffman mu gitabo banditse bombi cyitwa ‘First Break All the Rules’ cyasohotse mu 1999 basobanuye uko ubutegetsi bukwiye kuba umusemburo w’ibyiza n’impinduka.
Aba banditsi muri iki gitabo bagaragaza ko uko umuntu agenda azamuka mu butunzi ari nako arushaho gukunda ko yubahwa ariko akumva ko izingiro ry’icyubahiro n’igitinyiro ari ukugera ku ngoma y’ubutegetsi, aho ntakintu yumva kimuri hejuru kuko abenshi babangamirwa ndetse bakanagorwa n’uko hari itegeko rigomba kugenga ibyabo byose.
Muri iki gitabo bavuga ko iyo umuntu amaze kugera ku butegetsi cyangwa ubuyobozi hari igihe anezezwa no kuba yumva icyubahiro n’igitinyiro yaburaga abibonye, atitaye ku kuba ashoboye kuyobora cyangwa uwo muhamagaro ntawo afite.




