sangiza abandi

Ba Ofisiye bo muri Sri Lanka bari mu rugendoshuri mu Rwanda

sangiza abandi

Itsinda rigizwe na Ofisiye bakuru n’abarimu 13 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Sri Lanka bari mu rugendoshuri mu Rwanda, mu ruzinduko rw’amasomo kuva taliki ya 27 Nyakanga kuzageza ku ya 9 Kanama 2026.

Ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026, iri tsinda riyobowe na Group Captain DMS Rangodage ryakiriwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Uburezi, Amahugurwa n’Inyigisho za Gisirikare muri RDF, Brig Gen Louis Kanobayire.

Brig Gen Kanobayire yagaragaje ubucuti bumaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na Sri Lanka, ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guteza imbere uburezi bwa gisirikare, amahoro n’umutekano mpuzamahanga.

Yavuze ko uru ruzinduko ari amahirwe akomeye yo kurushaho gushimangira umubano usanzwe hagati y’inzego z’ingabo z’ibihugu byombi.

Yongeyeho ko, uretse gusangizanya ubunararibonye, uru ruzinduko rutuma impande zombi zirushaho gusobanukirwa imiterere y’umutekano ugenda uhinduka ku rwego rw’isi, gusangira uburyo bwiza bwo kuyobora igisirikare no gutanga uburezi bwa kinyamwuga, ndetse no gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye.

Umuyobozi w’iri tsinda, Group Captain DMS Rangodage, yavuze ko uru ruzinduko mu Rwanda ari amahirwe akomeye  mu kurushaho gusobanukirwa iterambere ry’imibereho n’ubukungu igihugu kimaze kugeraho, ndetse n’imiterere n’imikorere by’Ingabo z’u Rwanda.

Iri tsinda kandi ryagejejweho ikiganiro cyagaragaje urugendo rwo kwiyubaka kw’ Ingabo z’u Rwanda zanyuzemo kugeza ku rwego rwo kuba Ingabo zikora kinyamwuga.

Iki kiganiro cyagaragaje uruhare rukomeye rwa RDF mu kurinda ubusugire bw’igihugu, gushyigikira iterambere ry’imibereho n’ubukungu, no gutanga umusanzu  mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego rw’akarere n’isi  binyuze mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no mu bufatanye mu bya gisirikare.

Iri tsinda ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Banasuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Uru rugendoshuri ruzakomeza aba ba Ofisiye basura zimwe mu nzego za Leta  ndetse n’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo.

Ba Ofisiye bo muri Sri Lanka bari mu rugendoshuri mu Rwanda
Iri tsinda ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]