sangiza abandi

Bidasubirwaho APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona, Rayon umwaka uba impfabusa

sangiza abandi

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2024-25 nyuma yo gutsinda Muhazi United 1-0, Rayon Sports ikananirwa gutsinda Vision.

Uyu munsi hakinwaga umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, APR FC yari iya mbere n’amanota 61 yari yasuye Muhazi United i Ngoma, ni mu gihe Rayon Sports ya kabiri n’amanota 59 yari yakiriye Vision FC ya nyuma.

Rayon Sports yasabwaga kutagira ikosa na rimwe ikora kuko mu gihe APR FC yari gutsinda, Gikundiro yari guhita iva ku gikombe mu gihe habura umukino umwe.

Ni byo byaje kuba kuko APR FC yaje gutsinda igitego 1-0 cya Cheikh Djibril Ouattara maze Rayon Sports inganya na Vision FC 0-0.

Ibi byari bivuze ko APR FC yahise igira amanota 64 n’aho Rayon Sports 60 mu gihe hasigaye umukino umwe, bivuze ko Rayon itageza amanota 64 APR FC ifite, amanota menshi yagira ni 63.

APR FC izasoza shampiyona ikina na Musanze FC ari nabwo izahabwa igikombe yegukanye, ni igikombe cya 6 kikurikiranya yegukanye kuko kuva 2019-20 nta yindi kipe iragitwara.

Rayon Sports izasoza shampiyona ikina na Gorilla FC mu mukino wo kurangiza umuhango kuko ntacyo uzaba uvuze.

Uyu mwaka ukaba ubaye impfabusa kuri Rayon Sports kuko nta gikombe na kimwe yegukanye ariko ikaba izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup kuko yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Custom comment form

Amakuru Aheruka