Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo cya “Cheetah Energy’’, rwongereye amasezerano y’imyaka ine n’Ishyirahamwe rya Basketball (FERWABA), afite agaciro ka miliyoni 700 Frw.
Ni amasezerano azatangira muri uyu mwaka wa 2026 akazarangira mu 2029 aho aje asimbura ay’imyaka itatu yari yarasinywe mu 2022 aho afite agaciro ka miliyoni 240 Frw.
Muri aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 700 Frw, BRALIRWA izajya iha FERWABA miliyoni 175 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka ine.
Nk’uko byatangajwe na FERWABA, aya masezerano akubiyemo amarushanwa atandukanye asanzwe ategurwa n’iri shyirahamwe, hari shampiyona y’icyiciro cya mbere, Rwanda Basketball league n’icya kabiri ndetse n’imikino ya kamparamaka ‘Playoffs’.
Perezida wa FERWABA, Desire Mugwiza, yagaragaje ko aya masezerano azagira akamaro gakomeye mu guteza imbere umukino wa basketball mu Rwanda kandi azatuma bagera ku ntego zabo zairimo izo kuzamura impano z’abakiri bato muri uyu mukino.
Yagize ati “ Ubu bufatanye na BRALIRWA Plc ni intambwe ikomeye mu iterambere rya basketball mu Rwanda. Turashimira BRALIRWA ku bw’umuhate n’icyizere bakomeje kugirira FERWABA, kandi twizeye ko aya masezerano y’imyaka ine azafasha mu guteza imbere uyu mukino duhereye ku kuzamura impano z’abakiri bato, kongera imbaraga mu marushanwa yacu atandukanye, no gutanga umusanzu mu kuzamura by’igihe kirekire ireme ry’uyu mukino kandi kinyamwuga. Dufatanyije, tuzatanga amahirwe ku bakinnyi, amakipe ndetse n’umuryango wose wa basketball mu gihugu.”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa BRALIRWA Plc, Ethel Emma-Uche, yagize ati “ Dutewe ishema no kongera gukomeza ubufatanye bwacu na FERWABA, twongera gushimangira ubushake bwacu mu guteza imbere umukino wa basketball mu gihugu. “
Nk’umwe mu mikino iri gutera imbere vuba mu Rwanda, Basketball ifite uruhare rukomeye mu guhuza abaturage no kureshya abakiri bato bafite impano yo kuwukina”.
Ethel yakomeje avuga ko binyuze muri ubu bufatanye, BRALIRWA Ishaka kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’uyu mukino, dutanga ibyishimo bisendereye ku bafana bacu.
Twizeye ko ubu bufatanye buzazamura urwego rwa basketball y’u Rwanda ku kigero cyo hejuru mu myaka ine iri imbere.”
FERWABA ibona ubu bufatanye nk’intambwe ikomeye izabafasha mu gushyira mu bikorwa intego biyemeje zo gukomeza gushyira imbaraga muri shampiyona y’u Rwanda ya basketball kongera umubare w’abakiri bato bakina uyu mukino ndetse no guteza imbere mukino wa basketball muri rusange.





