Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibihugu by’amahanga, bidakwiye gukoresha inkunga n’ubufasha mu kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu.
Ibi bikubiye mu ijambo yegejeje ku bari bitabiriye Inteko Rusange ya Loni kuwa 25 Nzeri 2025.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yabanje gushimira Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, uruhare rwe mu gukorana n’ibihugu bigize uyu muryango.
Amb. Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana na Loni, rwakira amashami yayo mu gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, muri iyi nama, yagarahaje ko ibihugu nyamuryango bya Loni bigihura n’imbogamizi zitandukanye zimo ituma bitagera ku ntego z’iterambere rirambye rya 2030.
Ati “ Turasaba Loni n’abandi bafatanyabikorwa gushyira imbaraga mu bikibangamiye ibihugu bimwe bya Afurika birimo ubukene,ihindagurika ry’ikirere, no gutuma bagera ku ntego z’icyerekezo 2030.”
Amb Nduhungirehe yavuze ko uretse bimwe mu bibazo byugarike Isi birimo ihindagurika ry’ikirere n’iterambere ry’ikoranabuhanga ritaragera hose , u Rwanda rwafashe ingamba zo gushyira imbere intego z’iterambere rirambye, SDGs..
Intego z’iterambere rirambye zivuga ko mu 2030 hazaba haranduwe ubukene, inzara, abaturage bafite ubuzima bwiza n’imibereho myiza, uburezi bufite ireme, uburinganire n’ubwuzuzanye bwagezweho, bafite amazi meza n’isukura, bagerwaho n’amashanyarazi, iterambere ry’ubukungu, inganda, guhanga udushya n’ibikorwa remezo, ubusumbane bwagabanyijwe, imijyi imeze neza, umusaruro wiyongereye n’ibindi.
Muri Nzeri 2015 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje izi ntego 17 z’iterambere rirambye, nyuma y’uko hari hasojwe iz’ikinyagihumbi, MDGs.
Gusa Nduhungirehe yagaragaje ko hakiri icyuho ku bihugu bimwe bifite amikoro ndetse n’ibindi bikiri kwiyubaka bityo agasanga hakenwe ubufatanye.
Ati “ Muri ubwo buryo, hakewe ubufatanye hagati y’ibihugu binyuze mu gushyigikira iterambere bityo bikazagira uruhare mu gusiba icyo cyuho.”
Yakomje agira ati “ Twizeye ko hageze ngo tuve mu bihe byo guhabwa inkunga, twerekeze mu bihe byo gucuruzanyaho, bizafasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kwigira binyuze mu mikoranire yungura buri ruhande.”
Yahaye gasopo abashaka gukoresha inkunga mu nyungu zabo
Amb Nduhungirehe yavuze ko nubwo hakenwe ubufatanye bw’ibihugu ariko hari bimwe bishaka kubukoresha mu nyungu za Politiki n’izabo.
Ati “ Reka nongere nshimangire ko buri gihugu cyose kigira ubusugire bwacyo kandi ntigishobora guhatirwa guhitamo hagati y’ umutekano wacyo ndetse n’iterambere.”
Yakomeje agira ati “ Inkunga zishobora kuba igikoresho gifasha mu bufatanye n’iterambere ariko si intwaro yo kudushyiraho igitutu.”
Ibi abitangaje mu gihe mu minsi yashize hari ibihugu bimwe byasabiraga u Rwanda ibihano birimo no guhagarikirwa inkunga, birushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye na leta ya RDCongo.







