Umuhanzikazi Butera Knowles uri mu bakomeye mu muziki Nyarwanda yagaragaye yambaye ikanzu ya mbere ya kozwe na Tanga Design, ifite izina rya Mother Nature.
Amakuru dukesha IGIHE avuga uyu muhanzikazi yasinyanye amasezerano n’iyi nzu izwi mu guhanga imyenda, yo ku bamamariza aho bazajya banamwambika mu birori bikomeye.
Tanga Design yatangaje ko Knowless aje yiyongera kubasazwe bayamamariza barimo Miss Ishimwe Naomi, Miss Muheto Nshuti Divine na Miss Jolly Mutesi .
Ku rundi ruhande, Tanga yavuze ko hari byinshi bikubiye mu masezerano agirana n’abo bakorana atashyira hanze kuko bisaba ko impande zombi zibyumvikanaho, icyakora yemeza ko ibyingenzi abantu bamenya ari uko Knowless azajya yamamaza imyenda ihangirwa muri Tanga Design.
Niyitanga Olivie watangije Tanga Design, amaze kwambika ibyamamare bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, abazwi bakaba barimo Sauti Sol, Mr Eazi n’abandi benshi.







