Umuhanzikazi Bwiza ukubutse mu bitaramo bya Tour du Rwanda Festival, yamaze kugera mu Mujyi wa Stockholm muri Suède aho azataramira mu gitaramo gitangiza uruhererekane rw’ibitaramo ateganya gukorera hirya no hino ku Isi, amenyekanisha Album ye ya Kabiri aheruka gusohora yise “Home.”
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 05 Werurwe 2026, Bwiza yararikiye abakunzi b’umuziki we kuzitabira iki gitaramo ari benshi kuko azabasusurutsa bakanyurwa.
Ati “Stockholm igihe cyageze, nizere ko muzitabira muri benshi, igitaramo kizaba kiryoshye.”
Igitaramo Bwiza azakorera muri Suède, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 07 Werurwe 2026 kizaba gifite insanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore ,wizihizwa tariki ya 08 Werurwe buri mwaka.
Uretse kuzirikana ndetse no kwishimira uruhare rw’abagore mu iterambere ry’Isi muri rusange, iki gitaramo kizatangirwamo ubukangurambaga ku kwirinda ndetse no kurwanya kanseri y’inkondo y’umura izwi nka “ Cervical Cancer” ihitana abagore 1000 ku munsi ku Isi nkuko imibare ya OMS ibigaragaza.
Bwiza ari mu bahanzikazi bamaze kugira izina rikomeye mu muziki Nyarwanda, azwi mu ndirimbo ze zitandukanye yakoze zirimo : Exchange, Ahazaza, OGERA, n’izindi nyinshi.
Bwiza yateguje igitaramo cyiza
Bwiza ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Suède





