Umuhanzikazi Bwiza kuri ubu uri kubarizwa i Stockholm muri Suède aho azataramira ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026, yasuye Ambasade y’u Rwanda muri Suède, agirana ibiganiro na Dr. Diane Gashumba , Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo : X , Facebook na Instagram, Bwiza yatangaje ko yishimiye guhura na Amb. Dr. Gashumba aboneraho gutumira abakunzi b’indirimbo ze kuzitabira igitaramo ari benshi kuko kizaba ari igitaramo cy’amateka.
Ibiganiro Bwiza yagiranye na Ambasaderi Dr. Diane Gashumba byibanze ku mishinga y’umuziki uyu muhanzikazi ateganya gukorera muri Suède ndetse n’uko umuziki w’abahanzi Nyarwanda wakomeza kwifashishwa mu guhuza Abanyarwanda baba muri Suède n’i Burayi no gukomeza kubakundisha Igihugu cyabo.
Bwiza wageze i Brussels ku wa Gatatu tariki ya 04 Werurwe 2026, ategerejwe mu gitaramo azakorera ahitwa BOULEBAR HAGA-Solna, i Stockholm muri Suède.
Iki cyikaba ari cyo gitaramo kibimburira uruhererekane rw’ibitaramo ateganya gukorera hirya no hino ku Isi, amenyekanisha Album ye ya Kabiri aheruka gusohora yise “Home.”
Igitaramo Bwiza azakorera muri Suède, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 07 Werurwe 2026 kizaba gifite insanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore ,wizihizwa tariki ya 08 Werurwe buri mwaka.
Uretse kuzirikana ndetse no kwishimira uruhare rw’abagore mu iterambere ry’Isi muri rusange, iki gitaramo kizatangirwamo ubukangurambaga ku kwirinda ndetse no kurwanya kanseri y’inkondo y’umura izwi nka “ Cervical Cancer” ihitana abagore 1000 ku munsi ku Isi nkuko imibare ya OMS ibigaragaza.
Bwiza ari mu bahanzikazi bamaze kugira izina rikomeye mu muziki Nyarwanda. Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko azwi mu ndirimbo zitandukanye yakoze zirimo : Exchange, Ahazaza, OGERA, n’izindi nyinshi.
AMAFOTO









