sangiza abandi

Bwiza yasuye Inzu Ndangamurage y’aba Vikings iherereye muri Suède

sangiza abandi

Umuhanzikazi Bwiza , uri muri Suède aho yakoreye igitaramo ku wa Gatandatu tariki ya 07 Werurwe 2026, yishimiye gusura Inzu Ndangamurage   y’aba Vikings iherereye i Stockholm muri Suède avuga ko byari byiza cyane.

Abinyujije kuri Konti ye ya Instagram, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026, Bwiza yasangije abamukurikira amafoto y’ibihe  binyuranye yagize ubwo yasuraga iyi Nzu Ndangamurage, gusa ntiyagira amagambo menshi arenzaho uretse kuvuga ko yahamenyeye inkuru atari azi.

Usuye iyi Nzu Ndangamurage  akorerwa ibyitwa ” Ragnfrid’s Saga”  aho mu gihe cy’iminota 11 yonyine asobanurirwa imibereho y’aba Vikings , ubuzima babagaho, ibyo baryaga ndetse n’ibindi byinshi.

Aba Vikings ni ubwoko bw’abantu biganjemo indwanyi, aborozi, abasare, n’abacuruzi, babayeho hagati y’umwaka wa 800 kugera mu 1050 nyuma y’ivuka rya Yesu Kristo, bakaba bari batuye mu  bice by’Amajyaruguru y’u Burayi mu bihugu birimo: Norvege, Suède na Denmark

AMAFOTO

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka