sangiza abandi

#CANHandball2026: Minisitiri Mukazayire yibukije abakinnyi ko u Rwanda atari urwo kwakira gusa

sangiza abandi

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yakiriye Ikipe y’Igihugu y’Abagabo izitabira Igikombe cya Afurika muri Handball, kizabera muri Kigali ku wa 21-31 Mutarama 2026, abasaba kwitwara neza, anabizeza ko Abanyarwanda babari inyuma.

Ni ubutumwa yabahaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo yabakiraga mbere y’iminsi mike ngo batangire iri rushanwa rizabera muri BK Arena no muri Petit Stade.

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yabwiye abakinnyi ko u Rwanda rukwiye kwakira irushanwa neza ariko rukanitwara neza, rugasoza mu ba mbere.

Yagize ati “Ni ishema kuba dushoboye kwakira iri rushanwa, dufite ikipe ikina ifite n’ubushobozi bwo kongera kwitabira igikombe nk’iki atari ukwitabira gusa kuko twakiriye.”

Yashimangiye ko Handball ari umukino utanga icyizere kandi bagomba gushyigikira.

Ati “Ni umukino dushyigikiye kandi ni siporo tubonamo ejo heza, iri muri siporo itwereka ko gutangirira mu batoya bishoboka, ikaba ari siporo ishobora gutuma tugira icyizere. Iyo wabonye aho ufite amahirwe urushaho kuhashyira imbaraga. Mu myaka itatu iri imbere, dushobora kuba turi mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika bishobora kwinjira mu Gikombe cy’Isi byanabitsindiye.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye abakinnyi kurangwa n’ishyaka, bakibuka ko bahagarariye Abanyarwanda bose kandi na bo biteguye kubashyigikira.

Yongeyeho ko bizeye ko abakinnyi bafite ubushobozi bwo kugaragaza ko igihugu gishoboye, ndetse banakora ibyo benshi batatekerezaga byo kwitwara neza.

Yakomeje ati “Gutsinda si impano gusa ni ikiri ku mutima n’ikiri mu muntu. Igihe cyose muhagaze muri kiriya kibuga ntimwibagirwe ko byose bigomba kurangwa n’indangagaciro no kuba mwambaye ubunyarwanda. Tuzaba duhari n’Abanyarwanda twabashishikarije kuzaba bahari kandi batweretse ko bazaba bahari.”

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Kwisanga Peter, wavuze ahagarariye abakinnyi yatangaje ko bose bameze neza nta n’umwe ufite ikibazo.

Yakomeje ahamya ko biteguye guhagararira neza igihugu muri iri rushanwa, ndetse ko intego ya mbere bihaye ari ukubanza kurenga imikino y’amatsinda bakaza mu makipe umunani ya mbere, nyuma bakazabona kwiha izindi.

Igikombe cya Afurika cya Handball kizitabirwa n’amakipe y’ibihugu 16, kigiye gukinwa ku nshuro ya 27. U Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Zambia, Nigeria na Algérie.

Photos:

Photos: FERWAHAND

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka