sangiza abandi

DC Clement agiye kugezwa imbere y’ubutabera

sangiza abandi

Umunyamakuru, Niyigaba Clement wamamaye ku izina rya DC Clement mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda agiye kugezwa imbere y’urukiko aho akurikiranyweho ibyaha bitanu

DC Clement ategerejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo , tariki ya  20 Mata 2026 aho azaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Ku wa Gatatu , tariki ya 08 Mata 2026 ni bwo dosiye ya DC Clement yashyikirijwe Ubushinjacyaha, ku ikubitiro akaba yararezwe ibyaha bitanu nubwo hari ibindi Ubugenzacyaha bwavuwe ko bagikoraho iperereza.

Ibyaha bitanu DC Clement akurikiranyweho birimo : kwangiza ikintu cy’undi kubw’inabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda,  kurwanya ububasha bw’amategeko, gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange ndetse n’icyaha cyo kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.

DC Clement agiye kugezwa imbere y’ubutabera

Photos:

[fluentform id="3"]