Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ukuboza 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza rw’ubujurire kuri bane barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Ishimwe François Xavier, na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta bose bashinjwa gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano.
Mu mpuzankano y’iroza y’abagororwa, mu isura iciye bugufi Djihad, niwe wabanjirije abandi kumva impamvu zitumye akurikiranyweho iki cyaha afunzwe, ndetse na we atanga impamvu akwiye kuba yarekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Urukiko rwavuze ko impamvu akurikiranywe afunzwe ari uko ari mu bantu bakwirakwije aya mashusho aho hari ‘screenshot ‘yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko ari aya mashusho y’aya mpano.
Indi mpamvu Djihad akurikiranywe, urukiko rwavuze ko nyuma yo gushyiraho iyo ” Screenshoot” , yagiye no kumuyoboro we wa YouTube, afata ingoma , akaririmba, agaruka ku izina rya Yampano.
Djihad yireguye avuga ko nta gihamya ko iyo screenshot ari iy’amashusho ya Yampano ndetse ko mu kiganiro Djihad yakoze atigeze avugamo izina Yampano.
Abunganira Djihad bakomeje basaba ko yarekurwa kuko atigeze agora Urukiko ndetse n’igihe ubugenzacyaha bwamutumagaho yitabye, bityo ko byerekana ko ntacyo yicyeka.
Ishimwe Patrick, Pazzo Man
Kuri Pazzo Man, Urukiko rwavuze ko Impamvu akurikiranywe afunzwe ari uko raporo y’ikoranabuhanga igaragaza ko yavuganye na Semitego Muzafaru uzwi nka Dumba akamusaba ko yasiba amashusho ya Yampano ubushinjacyaha buvuga ko yari yamwoherereje.
Pazzo Man, yemeye ko yari afite uburenganzira kuri Email ya Yampano akaba ari naho ayo mashusho yari abitse.
Yiregura, Pazzo Man yavuze ko inkundura y’aya mashusho yatangiye muri Kamena 2025, icyo gihe yagerageje kwishinganisha ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, sitasiyo ya Rwezamenyo kuko ari yo iri hafi yaho atuye.
Ariko RIB icyo gihe yamubwiye ko nta muntu uratanga ikirego .
Akomeza yiregura , Pazzo Man, yavuze ko asanga ubushinjacyaha butarasesenguye neza amashusho yifashe asobanura uko ibintu bimeze, ari nayo yoherereje Dumba .
Yagaragaje ko asanga urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaribeshye rumukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Uwunganira Pazzo Man mu mategekjo, maître Nsanzineza , yavuze ko ubushinjacyaha bwasobanuye nabi raporo y’ikoranabuhanga aho avuga ko umukiriya we afunzwe kubera ikibazo cy’ururimi .
Umwunganira yasomye raporo yashingiweho ubushinjacyaha busabira Pazzo Man gukurikiranwa afunzwe aho ari raporo iri mu rurimi rw’icyongereza gusa ikaba itarabashije gusemurwa mu Kinyarwanda.
Muri iyi Raporo , ivuga ko Pazzo Man amashusho yahaye dumba ari iyo we yifashe asobanura uko ibintu byagenze, ndetse ko yishinganishije kuri, RIB.
Maitre Nsanzineza, yakomeje asaba ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakosora ikosa ryakozwe n’urikiko rw’Ibanze, maze umukiriya we akaba yakurikiranywa adafunze.
Kwizera Nestor alias Pappy Nesta
Kuri Nestor, Urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko impamvu akurikiranywe afunze , ari uko ari mu basabye kohererezwa iyi videwo, aho yayisabye ariko afite umugambi wo kuyiha abandi.
Urukiko rwakomeje ruvuga ko, Nestor Mu miburanire ye yavuze ko nta kibi abona mu gusakaza ayo mashusho.
Yiregura, Nestor avuga ko ayo mashusho yasohotse bwa mbere tariki 03 Kamena 2025 we akaba yarayabonye mu Ugushyingo 2025 .
Yongeraho ko yasabye iyo Videwo kubera amatsiko yari afite y’uburyo yarimo igarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Nestor akomeza avuga ko atari umuntu ufite abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga ku buryo yarikuyabasangiza ndetse ikindi akaba atari umuntu uzwi cyane kuri izo mbuga nkoranyambaga.
Nestor akomeza avuga ko atumva uburyo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwarekuye Kalisa John uzwi cyane nka Kjohn wamusabye iyo videwo, akaba atumva uburyo uwayimusabye yarekuwe maze we akaba agifunzwe.
Raporo y’ikoranabuhang ‘ Cyber’ ivuga ko Nestor, yayihaye Kjohn wenyine kandi bikaba bigaragara ko yageze kuri Nestor yarabanje guhererekanywa ahantu henshi ibizwi nka {Forwarded Many Times}.
Maître Theogene Twahirwa wunganira Nestor , avuga ko impamvu yo kujurira ikubiye mu gika cya 14 cy’uru rubanza, avuga ko umukiriya we yasabye video kubera amatsiko yari afite, akomeza avuga ko nta wundi mugambi mubi yari afite ndetse n’ikimenyimenyi yayihaye umuntu umwe wenyine ‘KJohn’.
Maître Theogene yakomeje avuga ko umucamanza wa mbere hari uburyo yivuguruje kuko uwifashe ayo mashusho {Yampano} arikwidegembya hanze , uwayimusabye ariwe ‘Kjohn’ na we akaba yararekuwe.
Maître Theogene asaba urukiko, ko umukiriya we Papy Nesta yarekurwa agakurikiranwa adafunze ndetse muri dosiye ye bakaba barashyizemo umwishingizi nk’umubyeyi ndetse hakaba harimo na kopi y’icyemezo cy’ubunyangamugayo.
Ishimwe Francois Xavier
Kuri Xavier, Urukiko rwavuze ko Telefone yakoreshejwe mu gukwirakwiza videwo ya Yampano ari iye ndetse ikaba ari nayo mpamvu urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho rutegeka ko akurikiranywa afunze.
Yiregura, Xavier yasabye ko yakurikiranywa ari hanze , avuga ko aho atuye hazwi ndetse ko urukiko rumukeneye rwamubona.
Uruhande rw’Ubushinjacyaha
Ubushinjacyaha bwagaragae ko bufite impungenge z’uko Djihad aramutse arekuwe yabangamira iperereza, bugasaba gukomeza icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Kuri Ishimwe Xavier, Ubushinjacyaha bwavuze ko iperereza ryerekanye ko yohereje iyi videwo ya Yampano ndetse akabyishyurirwa bityo ko impamvu zo kumukurikirana afunze zumvikana.
Kuri Ishimwe Patrick {Pazzo Man}, ubushinjacyaha bwavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwagaragaje ko , ari we wari ufite uburenganzira {Acces} kuri email ya Yampano, ndetse akaba nta wundi muntu wagenzuraga iyi email uretse we Pazzo Man ari ni nawe wambere Yampano yareze.
Ubushinjacyaha buvuga ko Yampano yatangaje ko ntawundi muntu wari ufite uburenganzira {Acces} kuri email ye uretse Pazzo Man.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari videwo , Pazzo Man, yifashe avuga ko arimo gushakishwa kandi arengana asobanura buri kimwe, ariko bikaba bidakuraho ko afite uruhare mu gusakaza aya mashusho ya Yampano.
Kwizera Nestor Alias Pappy Nesta
Ubushinjacyaha buvuga ko kuba yarohereje iyo videwo bihagije ngo akurikiranywe afunze, impamvu Kjohn yarekuwe ni uko Nestor ariwe wayimuhaye kuko iyo aza kubyanga atarikuba akurikiranywe.
Ubushinjacyaha bwasoje buvuga ko abaregwa uko ari bane barekuwe bagakurikiranwa bari hanze babangamira iperereza, bityo busaba urukiko ubushishozi mu gufata ibyemezo kuri iri uru rubanza.
Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwabasabye ko habaye hari ufite icyo arenzaho yagira icyo avuga.
DJihad yasabye Urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge, isuzuma ryimbitse .
Pazzo Man, yabwiye Urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge ko ari we wateye iya mbere yishyikiriza ubugenzacyaha, sitasiyo ya Rwezamenyo, maze aboneraho guhishura abandi bari bafite uburenganzira {Access} kuri email ya Yampano, aho yavuze ko ari uwitwa Shema wari ushinzwe gushyira hanze indirimbo z’uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yatangaje ko isomwa ry’icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa rizaba tariki 05 Mutarama 2025, Saa Kumi z’Igicamunsi.





