sangiza abandi

“Economics at the Cross” Igitabo cyagusobanurira isano ry’ubukungu bw’Isi  n’iry’ubwami bw’Imana.

sangiza abandi

Muri iki gihe aho Isi igeze kunezerwa no kubaho neza bisigaye bipimirwa mu butunzi abantu bafite harimo guhatana ku masoko, kwigwizaho imitungo y’ikirenga no guhangana by’urudaca hagati y’abantu ku giti cyabo n’ibihugu ariko nyamara benshi basigarana ingingimira no kutanyurwa .

Yewe ibyo ntibirangirira gusa mu guhangana mu bukire ahubwo kenshi usanga hari n’abahanganira icyubahiro .

Ukurikije ibyo unyuramo, ubona, wumva cyangwa se ibyo ukora umunsi ku munsi, ushobora kuba hari aho ugera ukibaza uti ese ubundi ubutunzi nyakuri ni ubuhe; ni ubw’Isi cyangwa ni ubw’ubwami bw’Imana?

Ese ubutunzi nyakuri ni ubuhe ?

Mu gitabo “Economics at the Cross” cyangwa se ‘Ubutunzi ku musaraba’ harimo ibisobanuro bigaragaza itandukaniro rikomeye hagati ya sisiteme y’ubukungu bw’Isi na sisiteme y’ubukungu bw’ubwami bw’Imana.

Rev. Dr. Emmanuel Murangira wanditse iki gitabo, abinyujije mu isesengura ricukumbuye rya Bibiliya, ndetse n’amasomo y’ubukungu, atera abasomyi kongera gutekereza ku buryo “Ukwizera” kwabo  kugena ubuzima bwabo bwa buri munsi muri rusange ariko cyane cyane uko batekereza ku bukungu nyirizina.

Muri iki gitabo Rev. Dr. Murangira agaragaza imyumvire idahwitse yigishwa , aho hari abigishiriza muri sisiteme y’ubukungu bw’Isi , bagaragaza uburyo umuntu akwiye gucunga umutungo rimwe na rimwe uba udahagije .

Nyamara Ijambo ry’Imana ryo rigaragaza ko Imana yaduhaye ibihagije. Yongera kugaragaza imyumvire irimo kubogama kw’ abigisha ba Tewolojiya bagiye bagaragaza nko gutandukanya “Gukora umurimo” no “kuramya Imana”.

Muri iki gitabo, asobanura ko kuba umuntu yafatanya gukora imirimo isanzwe no kuramya imana ntacyo byangiza.

Ariko nonone agaragaza ko  usanga hari Abakirisito bamwe bibwira ko bagomba gukora imirimo yabo kuva ku wa mbere kugeza icyumweru gishize, asesengura agaragaza ko Bibiliya yigisha ko umurimo atari umuvumo, icyizira cyangwa igihano nk’uko hari ababyibwira gutyo ahubwo ko gukora umurimo nako ari ukuramya Imana ndetse umuntu akibuka no gufata ikiruhuko. 

Rev. Dr. Murangira avuga ko igitekerezo cyo kwandika iki gitabo cya Economics at the Cross cyavuye mu bigaragara umunsi ku munsi abantu bakora ndetse no ku bunararibonye bwe nk’umuntu umaze imyaka 32 akora mu bigo bikomeye kandi bifite aho bihurira n’ubukungu n’iyobokamana, ndetse akaba n’umushumba w’itorero ry’Abangirikani, Paruwasi ya Kabuga.

Avuga ko muri iyi myaka yose amaze akora mu bintu bitandukanye by’aba iby’Isi ndetse n’iby’iyobokamana ari byo yashingiyeho yandika iki gitabo, akurikije ibyo yagiye abona ku myitwarire n’imyumvire y’abantu ku gutandukanya ubukungu bw’Isi n’ubw’ubwami by’Imana .

Yavuze ko icyo yibanzeho cyane ari ugusobanura uko abantu bakwiye gufata ubutunzi ariko nanone akabihuza n’ibyanditswe muri Bibiliya kuko bamwe ntabwo babasha kubihuza.

Yagize ati “ Icyo nashatse kwibandaho ni uguhuza no gusobanura amahame y’ubutunzi bw’Isi ariko nkabuhuza n’icyo ijambo ry’Imana risobanura ndetse harimo n’andi masomo menshi y’ubukungu twashishikariza abasomyi kongera kurebaho nk’uburyo twakoresha bicye dufite, tukabasha kugera kuri byinshi, bitandukanye n’ibyo amatorero atandukanye yigisha ko nta cyo ufite nta n’icyo wageraho kandi ntabwo ari byo Bibiliya yigisha.”

Yagaragaje ko ari igitabo abantu bose bakwiye gusoma kuko kirimo amasomo yafasha buri muntu kubaka ubukungu burambye, yaba ku giti cye, umuryango, ibigo by’ubucuruzi, ibigo bitegamiye kuri leta n’izindi ngeri zitandukanye z’abantu.

Yerekana ko kandi buri muntu wese mu mwuga we ashobora guhuza ibyo akora, ubukungu bwe n’indangagaciro z’Ubwami bw’Imana.

Igitabo “Economics at the Cross” kiraboneka mu maguriro yose acuruza ibitabo i Kigali, no  ku rubuga rwa  Vital Readings www.vitalreadings.com ndetse no kuri Amazon.

Economic at the Cross ni igitabo kigufasha kemenya isano riri hagati y’ubukungu bw’Isi n’ubw’Ubwami bw’Imana
Cyanditswe na Rev. Dr. Emmanuel Murangira aho yahuje ubuhanga bwa siyansi n’ibyanditswe muri Bibiliya
Rev. Dr. Murangira agaragaza ari igitabo ko abantu mu nzego zitandukanye bakwiye gusoma bitewe n’inyigisho zirimo
Ugishaka wagisanga ku rubuga rwa Vital readings ndetse no mu maduka yose acuruza ibitabo mu mujyi wa Kigali

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka