Umunyamerika Erik Prince ufite kompanyi y’umutekano izwi nka Blackwater, yohereje abacanshuro bari kumwe n’indege zidafite abapilote, gufasha Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) kurinda umutekano w’umujyi wa Uvira.
Mu Kuboza 2025, umujyi wa Uvira wari wigaruriwe n’Ihuriro rya AFC/M23, nyuma y’igihe gito iri huriro rivamo ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ibikorwa by’intambara ntibyigeze birangira, kuko ibitero by’ingabo za FARDC byakomeje mu bice bya teritware za Uvira, Fizi na Minembwe.
Amakuru ahari avuga ko abacanshuro ba Prince bifashishije ama drone, barimo kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya AFC/M23 muri teritwari ya Uvira.
Umuvugizi wa Prince yanze gutanga ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’uku koherezwa kw’abarwanyi ba Blackwater, ndetse n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu n’Umuvugizi w’Igisirikare muri ako Karere nabo ntibatanze igisubizo.
Erik Prince, uzwi nk’inshuti ya hafi ya Perezida w’Amerika, Donald Trump, yahawe inshingano n’ubuyobozi bwa RDC zo gufasha mu bikorwa byo kurinda umutekano ndetse no gukusanya umutungo w’amabuye y’agaciro mu gihugu.
Isoko y’amakuru atangazwa na Reuters, utavuzwe amazina ku mpamvu z’umutekano, avuga ko abarwanyi ba Prince bafashije ingabo za RDC mu bikorwa by’ubutasi no kurwanya AFC/M23 aho ikorera.
Umwe mu bategetsi bakuru yavuze ko kohereza aba barwanyi bo muri Amerika byakozwe mbere y’uko AFC/M23 ifata umujyi wa Uvira, bagamije gukumira iri huriro kugira ngo ritigarurira uwo mujyi, kandi nta ntambara nyinshi zabaye hagati mu mujyi kugeza AFC/M23 ifashe uyu mujyi wose, kugeza ubwo yavagamo ku itariki ya 17 Mutarama 2026.
Amakuru yandi avuga ko abarwanyi ba Blackwater bashobora gukomeza koherezwa mu bice bya Kivu y’Amajyepfo mu gihe ubuyobozi bwa Kinshasa buzaba bubisabye.
Umutegetsi wo muri Minisiteri y’Umutekano yavuze ko kohereza abarwanyi b’uyu mutwe byakozwe ku busabe bwa Kinshasa mu rwego rwo gushyigikira igisirikare cy’igihugu.




