U Rwanda rwamaze kwemererwa kwakira isiganwa rya Formula 1 mu gihe cy’imyaka 10, nyuma y’amasezerano rwagiranye n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu modoka FIA yo kwakira isiganwa rya F1 riri kugasongero k’ayandi marushanwa yo gusiganwa mu modoka ku Isi.
Nyuma yo kwemererwa kwakira iri rushanwa byakuruye impaka kuri bamwe batumvaga ko u Rwanda ruzaba rwakiriye iri siganwa bwa mbere rwahigika ibihugu nka Maroc na Afurika y’Epfo byigeze kuryakira ndetse hari abongeye kwibaza ikibazo cy’ibyo Formula 1 ishingiraho mu guhitamo igihugu gishya kigomba kwakira iri rushanwa.
Itangazo ry’uko u Rwanda ruzakira isiganwa rya Formula 1 guhera mu 2030 ryakuruye impaka ku ruhare rw’iki gihugu mu guhatanira kugarura iri rushanwa muri Afurika, cyane cyane ko Afurika y’Epfo na yo yari imaze igihe ishaka kurigarura.
Ku wa 13 Ukwakira 2026, Formula 1 yatangaje ko yagiranye n’u Rwanda amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira isiganwa rizabera i Bugesera, hafi y’ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Iri rushanwa rizaba irya mbere rya Formula 1 ribereye muri Afurika kuva mu 1993, ubwo Afurika y’Epfo yakiraga irya nyuma ryabereye kuri Kyalami circuit, hafi y’Umujyi wa Johannesburg.
Ibi byatumye hibazwa niba u Rwanda rwaratsinze Afurika y’Epfo mu guhatanira kwakira iri rushanwa nubwo kugeza ubu nta makuru arambuye arashyirwa ahagaragara agaragaza uko ibihugu byombi byari bihagaze mu biganiro na Formula 1.
Ni irihe banga ry’u Rwanda?
Kimwe mu byatangaje benshi ni uko u Rwanda ruzubaka ikibuga gishya (Circuit) kizaberaho isiganwa, mu gihe Afurika y’Epfo isanzwe ifite umuhanda wa Kyalami ufite amateka akomeye muri uyu mukino.
Ibi bigaragaza ko kugira umuhanda byonyine bidahagije ngo igihugu cyemererwe kwakira Formula 1.
Mu busesenguzi bw’ikinyamakuru Motor Sport Magazine bwo ku wa 13 Ukwakira 2026, hagaragajwe itandukaniro riri hagati y’umushinga w’u Rwanda n’imbaraga Afurika y’Epfo imaze igihe ishyira mu gushaka kugarura Formula 1.
U Rwanda rwashyize imbere umushinga wo kubaka umuhanda mushya i Bugesera, ukazaba igice cy’ishoramari rinini ririmo guteza imbere ubukerarugendo, ibikorwa remezo n’ubucuruzi.
Ku rundi ruhande, Afurika y’Epfo yagiye igaragaza ubushake bwo kongera kwakira iri rushanwa, hifashishijwe umuhanda wa Kyalami cyangwa ahandi hantu hashobora kubakwa ibikorwa remezo bikenewe.
Nubwo ibyo bishobora gufasha gusobanura itandukaniro ry’imishinga y’ibihugu byombi, Formula 1 ntiyatangaje amanota cyangwa ibipimo byakoreshejwe mu kubigereranya.
Formula 1 ishingira kuki mu guhitamo aho isiganwa rizabera?
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Autosport muri Mata 2025, Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, yagaragaje ko kugarura iri rushanwa muri Afurika bisaba ko igihugu kiryifuza gitanga icyizere ku ishoramari, ibikorwa remezo n’ubushobozi bwo kuritegura mu buryo burambye.
Mu gutangaza amasezerano y’uko u Rwanda ruzakira Formula 1, Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, Perezida wa Formula 1, Stefano Domenicali, na Perezida Paul Kagame, bagaragaje ko uyu mushinga ugamije kurenga ku kwakira isiganwa rimwe kuko uzanafasha guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi, ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyafurika mu mikino yo gusiganwa mu modoka.
Mu guhitamo aho isiganwa rishya rizabera, hari ibintu by’ingenzi bigenderwaho.
Amasezerano n’ubushobozi bw’ubukungu
Formula 1 igirana ibiganiro n’abashoramari cyangwa ibigo bitegura isiganwa, hagamijwe kumvikana ku buryo rizaterwa inkunga n’uko rizakorwa mu gihe cy’amasezerano.
Gutegura isiganwa rya Formula 1 bisaba amafaranga menshi, haba mu kubaka cyangwa kuvugurura umuhanda riberamo, gucunga umutekano, gutegura ibikorwa byaryo no kwakira abantu benshi.
Igihugu cyifuza kwakira iri rushanwa kigomba kugaragaza ko gifite ubushobozi bwo gushyigikira uwo mushinga mu gihe kirekire.
Umuhanda wujuje ibisabwa
Impuzamashyirahamwe y’Imikino y’Imodoka ku Isi (FIA) ishyiraho ibisabwa ku muhanda ushobora kwakira isiganwa rya Formula 1.
Umuhanda cyangwa Circuit ugomba kuba wujuje ibisabwa ku rwego rwa Grade 1, birimo umutekano, imiterere yawo n’ibindi bijyanye n’imikorere y’imodoka z’isiganwa.
Ibi bivuze ko amasezerano yo kwakira isiganwa adasobanura ko umuhanda utaruzura uba waramaze kwemererwa na FIA. U Rwanda ruzabanza kubaka no gutegura uwo muri Bugesera kugira ngo wujuje ibisabwa.
Umuhanda uzubakwa mu Bugesera mu bilometero bigera kuri 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko uzashushanywa n’uwahoze ari umushoferi wa Formula 1, Alex Wurz, afatanyije n’ikigo cy’ubwubatsi bwa circuit cya Hermann Tilke. Uteganyijwe kuzaba ushobora kwakira abantu bagera ku 100.000.
Igishushanyo mbonera kigaragaza ko umuhanda wa Formula 1 uzubakwa mu Bugesera uzaba ufite uburebure bw’ibilometero bitandatu n’amakona 17.Book Race Tickets
Uzaba ufite ibice birambuye bireshya na kilometero imwe aho imodoka zishobora kugendera ku muvuduko uhambaye, ariko ukagira n’ibindi bice bisaba abashoferi kugabanya umuvuduko no gukata mu buryo bwitondewe.
Ibikorwa remezo bihagije
Formula 1 ikurura abantu mu ngeri zinyuranye baturutse mu bice bitandukanye by’Isi harimo abakinnyi, amakipe, abanyamakuru, abaterankunga n’abafana.
Igihugu cyifuza kwakira iri rushanwa kigomba kugira ibikorwa remezo bihagije birimo imihanda, ibibuga by’indege, amahoteli, umutekano n’ubundi buryo bwo kwakira abashyitsi.
Mu kiganiro yagiranye na Autosport, Domenicali yashimangiye ko kwakira Formula 1 bitagomba kugarukira ku kubaka umuhanda riberamo gusa, ahubwo ko hakenewe n’ibindi bikorwa bifasha igihugu kwakira abantu no kungukira muri iryo rushanwa.
Umushinga ushobora kuramba
Formula 1 ireba niba isiganwa rishobora gukorwa mu buryo burambye, haba mu rwego rw’amafaranga, ibikorwa remezo n’inyungu igihugu kiryakira gikuramo.
U Rwanda rwateganyije ko umuhanda wa Bugesera uzajya ukoreshwa no mu bindi bikorwa, birimo imyidagaduro n’inama, aho kuba uwo kwakira isiganwa rimwe gusa buri mwaka cyangwa mu gihe runaka.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Jean Guy Afrika, yavuze ko kwakira Formula 1 biri muri gahunda y’igihe kirekire igamije gushyira u Rwanda mu mwanya mwiza w’ihuriro ry’ubukerarugendo, ishoramari na serivisi.
Ingengabihe ya Formula 1
Nubwo igihugu cyaba gifite umuhanda wujuje ibisabwa n’amafaranga yo gutegura isiganwa, ntibihita bisobanura ko kizahabwa umwanya ku ngengabihe ya Formula 1.
Abategura iri rushanwa bagomba kubanza kumvikana ku masezerano, bagahuza gahunda yaryo n’izindi Grand Prix ziba hirya no hino ku isi.
Ibi bisobanura ko kwakira Formula 1 bisaba ubufatanye hagati y’igihugu, abashoramari, abategura isiganwa n’inzego zishinzwe imiyoborere y’uyu mukino.
Kuki kuba Afurika y’Epfo ifite Kyalami bitahise biyihesha kwakira isiganwa?
Afurika y’Epfo ifite amateka akomeye muri Formula 1, kuko umuhanda wa Kyalami wakiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye, irya nyuma rikaba ryarahabeye mu 1993.
Icyakora, kugira umuhanda ukinirwamo Formula 1 ntibihagije kugira ngo igihugu cyongere kwakira iri rushanwa.
Umuhanda ugomba kuba wujuje ibisabwa muri iki gihe, kandi igihugu kigatanga icyizere ku ishoramari, ibikorwa remezo n’uburyo isiganwa rizategurwa.
Afurika y’Epfo yagiye ishaka uburyo bwo kugarura Formula 1, haba kuri Kyalami cyangwa hifashishijwe indi mishinga. Ariko kugeza ubu, nta masezerano mashya yo kwakira iri rushanwa yari yatangazwa ku mugaragaro.
Afurika y’Epfo iracyafite icyizere cyo kwakira Formula 1?
Ku wa 15 Ukwakira 2026, itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ryatangaje ko Minisitiri wa Siporo, Gayton McKenzie, yashimiye u Rwanda ku masezerano rwabonye avuga rutabatsinze, ariko ashimangira ko igihugu cye kigikomeje gushaka uko cyakwakira Formula 1.
McKenzie yavuze ko Afurika ikomeje kureba uburyo yakwakira irushanwa mu 2028 cyangwa mu 2029 nubwo hari abagaragaje ibyo yavuze nk’ibyifuzo cyangwa kwikura mu isoni, kuko kugeza ubu ntibiratangazwa niba iki gihugu cyaramaze guhabwa amasezerano yo kwakira isiganwa muri iyo myaka.
Nubwo ibihugu bimwe na bimwe ku isi byakira amasiganwa menshi ya Formula 1, kongera irushanwa ku ngengabihe bisaba ibiganiro n’amasezerano mashya, ndetse n’umwanya uhagije mu ngengabihe y’uyu mukino.
Nyuma yo kubona amasezerano, u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka umuhanda wa Bugesera n’ibindi bikorwa remezo bizawufasha kwakira iri rushanwa.
Itariki nyayo isiganwa rya mbere rizaberaho mu Rwanda ntiraratangazwa ku buryo burambuye, gusa isiganwa ntirishobora kuba umuhanda utaruzura cyangwa utaremerwa na FIA ko wakwakira Formula 1.










