sangiza abandi

FARDC yagabye ibitero bya ‘Drones’ bikomeye muri Minembwe

sangiza abandi

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zagabye ibitero bikomeye zikoresheje utudege tutagira abapilote ‘Drones’, mu bice bya Rugezi, mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa teritware ya Minembwe mu gace gatuwemo n’abaturage b’Abanyamulenge.

Ibi bitero byagabwe mu rukerera rwo ku wa kane tariki ya 28 Kanama 2025, amakuru avuga ko izi ‘drones’ zarashe ahitwa kwa Sabune no mu tundi duce tuhegereye.

Amakuru twahawe n’umuturage uhatuye yemeza ko ibyo bitero byahitanye abasivili babiri, binakomeretsa n’abandi bataramenyekana umubare.

Yanemeje ko iyi drone yarashe mu rukerera, ikongera kugaruka irasa ku misozi mu gitondo cya kare hamaze gucya.

FARDC yagabye ibi bitero, mu gihe kuri uyu wa gatatu, ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye ibitero byo ku butaka aha mu Rugezi no mu nkengero zayo, ariko umutwe wa MRDP-Twirwaneho uhagenzura ubisubiza inyuma.

Usibye drones zateye ibisasu mu Rugezi bigahitana abasivili, ibindi bitero ariko byo ku butaka, iri huriro ry’ingabo zo ku ruhande rwa FARDC, babigabye mu Mikenke no mu Gahwela ,uduce dutuwe n’Abanyamulenge.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko byatumye abaturage benshi bahunga aho bari kwerekeza mu bice bitekanye, nka Minembwe Centre n’ahandi.

Ibitero by’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iz’u Burundi, FDLR, FARDC na Wazalendo byongeye gukaza umurego mu misozi y’i Mulenge mu gihe umutwe wa Twirwaneho umaze kwigarurira igice kinini cyo muri iyi misozi.

Ubwo izi drones z’ingabo za Leta ya Congo zarasaga cyane muri ibi bice zikica abantu, niko ibiganiro bya Doha bihuza leta ya RDC na AFC/M23 bikomeje byiga kuba hasinywa amasezerano y’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka