Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ku mugoroba wa tariki ya 12 Mata 2026, yasangije Abanyarwanda ubutumwa yabageneye binyuze mu bakinnyi, abayobozi ndetse n’abafite aho bahuriye na ruhago y’u Rwanda.
Mu bakinnyi batanze ubutumwa harimo rutahizamu Biramahire Abeddy, aho yagize ati “Nk’urubyiruko uko dukomeza kwibuka, ni ko tugirana igihango n’Igihugu cyo kutazatatira ubumwe, amahoro, ndetse n’iterambere tugezeho.”
Nshuti Innocent na we yasabye urubyiruko kurwanya no gukumira abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku rundi ruhande, Myugariro Bayisenge Emery yibukije urubyiruko ko ari amizero y’u Rwanda rw’ahazaza, arwibutsa ko rufite inshingano zo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Ati “Turi ejo hazaza h’u Rwanda , inshingano ni ukugira umusanzu mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.”
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano Abanyarwanda basangiye, asaba abakunda ruhago kuba inkingi y’ubumwe n’iterambere.
Ati “Kwibuka ni inshingano dusangiye nk’Abanyarwanda, kuko umuryango utibuka urazima, nk’aba-sportif duhitemo kuba inkingi y’ubwiyunge n’iterambere.”
Ubu butumwa buje bwiyongera ku gikorwa FERWAFA n’abakozi bayo bakoze tariki ya 12 Mata 2026, aho bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Remera mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abiciwe muri Centre Christus.
Ubutumwa FERWAFA yageneye Abanyarwanda mu gihe cyo #Kwibuka32 inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
The Rwanda football family joins all Rwandans in commemorating the 32nd anniversary of the 1994 Genocide against the Tutsi.
— Rwanda FA (@FERWAFA) April 12, 2026
Remember – Unite – Renew.#Kwibuka32 pic.twitter.com/yZRqWLOiOu







