Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uvuga ko wasimbuye ihuriro rya AFC, watangije umwaka w’amashuri makuru naza kaminuza mu bice M23 igenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, aho wabereye mu Mujyi wa Goma na Bukavu, ibice bisanzwe bigenzurwa na M23.
Uyu mutwe wahumurije abanyeshuri n’ababyeyi, ubizeza ko ibikorwa by’amasomo bizakomeza, nubwo ubutegetsi bwa Kinshasa bwafashe icyemezo cyo gufunga za kaminuza n’amashuri makuru muri ibi bice.
Bertrand Bisimwa, Visi-Perezida wa mbere w’umutwe wa politiki wa FRN, yageze i Bukavu kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, kugira ngo ayobore umuhango wo gutangiza umwaka w’amashuri makuru naza kaminuza wa 2026–2027.
Uyu muhango uteganyijwe kubera muri Kaminuza ya Leta ya Bukavu (Université Officielle de Bukavu UOB), witabirwe n’abahagarariye ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza bikorera muri uyu mujyi.
Ku rundi ruhande I Goma muri Kaminuza ya UNIGOM Corneille Naanga visi perezida wa kabiri wa FRN niwe biteganijwe ko ayobora umuhango wo gutangiza umwaka w’amashuri makuru na kaminuza.
Icyakora, haracyakenewe ibisobanuro birambuye ku buryo ayo mashuri azakomeza gukora, uko inzego zizabikurikirana n’uko ibyemezo bya FRN bizahuza n’amabwiriza y’ubutegetsi bwa Kinshasa bwahagaritse izi kaminuza. Hanibazwa kandi ahazava impamyabumenyi mu gihe leta yazifunze.








