sangiza abandi

Gatsibo: Hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri 26 hanavugururwe 32 

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko bugiye gukemura ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bidahagije ndetse no kuvugura ibishaje n’ibito bituma habamo ubucucike ibyo abanyeshuri n’ababyeyi bagaragaza ko ari ikibazo ku myigire y’abana muri aka karere.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027 muri aka Karere habaruwe ibyumba by’amashuri 32 bifite ibibazo birimo kuba ari bito ndetse ibindi bikaba bishaje.

Muri ibyo bigo harimo na COLLEGE ADEGI-GITUZA ryubatswe mu mwaka wa 1992 aho rifite ibyumba by’amashuri 13 bisaranganywa n’abanyeshuri 830 ndetse inyubako zaryo zatangiye kwangirika bitewe n’uko zimaze imyaka myinshi zitavugururwa.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko muri uyu mwaka w’ingeno y’imari hateganyijwe kubakwa ibyumba by’amashuri bishya 26 ndetse no kuvugurura no gusana ibindi 32 bifite ibibazo harimo na COLLEGE ADEGI-GITUZA.

Yagize ati “ Hari ibyumba by’amashuri 26 bishya tuzubaka ndetse tukazasana n’ibindi 32. Hazubakwa kandi ishuri rya ADEGI GITUZA kugira ngo ribe ari ishuri rifite icyerekezo aho tuzahera ku kubaka aho abanyeshuri barira ndetse n’igikoni.”

Muri rusange mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibyumba by’amashuri 201 aho muri byo hari ibifite inyubako zishaje ku buryo bigira ingaruka ku myigire y’abanyeshuri ibyo ubuyobozi bw’aka Karere bugaragaza nk’ibigomba gukemura  mu rwego rwo  gusigasira ireme ry’uburezi.

Akarere ka Gatsibo katangaje ko hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri 26 ndetse hanavugurwe ibindi 32 

Photos:

[fluentform id="3"]