Kuri uyu wa Gatanu Colonel Désiré Migambi Mungamba, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye hagati y’Ingabo n’abaturage muri RDF,yifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gatsibo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni mu gikorwa cyo kwibuka no guha icyubahiro abayobozi b’icyahoze ari amakomini ya Murambi, Gituza, Muhura, Ngarama na Bwisige ( ibice ubu bibarirwa mu Karere ka Gatsibo) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Col Migambi yagaragaje uruhare rukomeye Ingabo za RPA zagize mu guhagarika Jenoside no kubohora igihugu, ingaruka z’ubuyobozi bubi bwacengezaga amacakubiri ndetse bukanategura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye hagati y’ingabo n’abaturage yakomeje asaba abayobozi bo mu karere ka Gatsibo, cyane cyane urubyiruko, kuba intangarugero, birinda amacakubiri.
Yabasabye kandi kwimakaza indangagaciro z’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, no kwirinda ibiyobyabwenge bikomeje kugira ingaruka mbi ku rubyiruko rwinshi.








