sangiza abandi

Gen. (Rd) Frank Mugambage yatanze ububasha kuri Gen. Alex Kagame wamusimbuye

sangiza abandi

Ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda, habereye umuhango w’hererekanyabubasha hagati ya Major Gen. (Rd) Frank Mugambage wari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara na Major Gen. Alex Kagame wamusimbuye kuri uyu mwanya.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 21 Ukwakira 2024, ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura.

Tariki ya 15 Ukwakira 2024, Perezida Kagame akaba n’Umugabo Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yahaye inshingano Gen. Alex Kagame zo kuba umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

Gen Alex Kagame yahoze Ari umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano ziri mu butumwa bw’amahoro bw’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, asimburwa kuri izi nshingano na Gen Maj Emmy Ruvusha.

Gen Kagame yinjiye mu gisirikare mu 1987, akaba umwe mu basirikare bafashe iyambere mu rugamba rwo kubohora igihugu mu 1990 no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gen Alex Kagame yayoboye Diviziyo ya gatatu ishinzwe Intara yose y’Uburengerazuba, aho yavuye yerekeza mu butumwa bwa RDF, muri Mozambique muri Kanama 2023.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]