Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yatangije ku mugaragaro Umushinga wo Kuhira wa miliyoni 47$ (asanga miliyari 69 Frw) uzifashishwa mu kuhira hegitari zirenga 2.600.
Uyu mushinga uzubakwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu bufatanye na Leta y’u Bushinwa ugamije guteza imbere ubuhinzi bugezweho, butanga umusaruro mwinshi kandi budashingiye cyane ku mvura, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibiribwa no kuzamura imibereho y’abahinzi.
Umushinga wa Giseke uzubaka urugomero ruzajya rubika metero kibe miliyoni 6.5 z’amazi, ndetse hashyirweho uburyo bugezweho bwo kuhira buzagera kuri hegitari hafi 2,670 z’ubuso buzajya buhingwaho hakoreshejwe amazi yuhira.
Mu muhango wo gutangiza uyu mushinga, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ndabamenye Thelesphore, yasabye abahinzi n’amakoperative kugira uruhare mu micungire n’imikoreshereze irambye y’ibikorwaremezo bibubakirwa, bakita ku gukoresha neza amazi, kubirinda no guhinga kijyambere bigamije amasoko.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko uyu mushinga wa Giseke ari umusaruro ugaragara w’ubufatanye bw’u Bushinwa n’u Rwanda, ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, byibanda ku iterambere ry’ubuhinzi.
Muri rusange, ibikorwa remezo byawo bizagera kuri hegitari 3,000, ndetse hakazubakwa n’imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kilometero 48.8. Uyu mushinga wa Giseke uzakorera mu mirenge ya Ndora, Save, Musha, Gishubi na Mamba
Biteganyijwe ko aya mazi azafasha abahinzi kugabanya kwishingikiriza ku mvura, kongera umusaruro no kubona umusaruro wizewe mu bihe bitandukanye by’umwaka.
Uyu mushinga kandi uteganyijwe kuzamura amafaranga abahinzi binjiza, guhanga imirimo, kongera agaciro k’ibikomoka ku buhinzi no gufasha abahinzi kubona amasoko, bityo ubuhinzi bukarushaho gukorwa mu buryo bw’ubucuruzi.










