sangiza abandi

Gisagara: Miliyari 3 Frw zigiye gushorwa mu kubaka uruganda rw’amazi

sangiza abandi

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yatangaje ko muri aka Karere hagiye gushorwa arenga miliyari 3 Frw mu kubaka uruganda rw’amazi ruzakemura ikibazo cy’amazi mu Mirenge itandukanye yugarijwe nacyo.

Yabigarutseho ku wa Gatatu  tariki 15 Ukwakira 2026, ubwo yagaruka ku mibereho n’iterambere by’aka karere kamwe mu tugize intara yamajyepfo.

Meya Rutaburingoga, yagaragaje ko muri aka Karere ari ahantu heza ho gushora imari mu buhinzi kuko gafite amazi menshi n’ubutaka buhagije, icyakora agaragaza ko hagiye gushorwa imari mu gukora uruganda rutunganya ayo mazi ngo agere mu mirenge atageramo mu buryo buhagije.

Yagaragarijwe ko hari imirenge nka Nyanza, Kigembe, Mukindo, Mugombwa na Kansi igaragaza ikibazo gikomeye cyo kubura amazi, aho abaturage bayo bamaze igihe bataka icyo kibazo, avuga ko kizwi kandi umuti wacyo wabonetse.

Yagize ati “Ikibazo turakizi. Ni imirenge twubatsemo imiyoboro myinshi dufatiye ku isoko ya Nyabimata, iyo soko iza kugira amazi make no kwangirika, ya mirenge ihita igira ikibazo cy’ubuke bw’amazi.”

Meya yavuze ko muri uyu mwaka igisubizo cy’icyo kibazo cyabonetse, hagiye gushorwa miliyari 3,5 Frw mu bijyanye no gukora uruganda rw’amazi ku mugezi wa Migina hagati ya Kigembe na Nyanza.

Ati “Ni uruganda ruzatanga amazi kuri iyo mirenge yose kandi bashonje bahishiwe kuko amafaranga yarabonetse.”

Meya Rutaburingoga yabwiye RBA ko uru ruganda ari kimwe mu bikorwa byinshi biri gukorwa mu kuzamura imibereho myiza n’ubukungu, ariko hakiri byinshi aka karere gakeneye gufatanyamo n’abashoramazi, bakabyaza umsaruro amahirwe gafite mu nzego zitandukanye.

Yakanguriye abashoramazi kuza gushora imari mu buhinzi n’ubworozi muri aka Karere, abizeza ko batazabura amazi dore ko gakikijwe n’ibishanga hafi imirenge yose ku buryo kuvomera imyaka byakoroha.

Muri aka Karere haherutse gutangizwa umushinga wa miliyari 65 Frw, uzafasha kuhira hegitare zirenga ibihumbi 3.

Gafite kandi ubutaka buhagije bwo guhingaho no gukoreraho ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere, Meya Rutaburingoga abona ko bukwiye kubyazwa umusaruro n’abashoramari.

Yagize ati “Ni ho hantu ushobora kubona hegitare zirenga 100 utimuye ingo. Aho nabwira abashoramari ko bakwiye kuza kuhashora imari kuko kubona ubutaka byoroshye.”

Yakanguriye abashoramari kandi kubaka amazu menshi yaba ayo guturamo, ayo gukoreramo n’ibindi bikorwaremezo byatanga amacumbi kandi ku bantu benshi.

Photos:

[fluentform id="3"]