sangiza abandi

Gisagara: Umugore araregwa kwica umugabo we amuteye icyuma ku mutima

sangiza abandi

Ubushinjacyaha burarega umugore kwica umugabo we amuteye icyuma mu mutima bukamusabira gufungwa imyaka 25.

Uregwa we yemera icyaha agasaba imbabazi ariko agasaba gufungurwa ngo ajye kurera umwana yabyaye.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burarega umugore witwa Nyiraminani Solange w’imyaka 25 icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Icyaha cyabereye mu mudugudu wa Karambo mu kagari ka Duwani mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara.

Urubanza rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.

Ubushinjacyaha buvuga ko taliki ya 24/01/2026 ahagana i saa moya z’umugoroba Solange yashyamiranye n’umugabo we witwa Jean Claude NSHIMIYIMANA maze mu gihe nyakwigendera yariho akubita inshyi umugore we Solange nawe agahita amukubita icyuma ku mutima agwa hasi bamujyana kwa muganga agezwayo yapfuye.

Raporo ya muganga igaragaza ko nyakwigendera yishwe n’icyuma kandi umugore we Solange uregwa icyo cyuma yaragifatanwe.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Solange yabanje gukubitwa inshyi aribyo busembure byibyatumye biba “

Imbere y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko Solange Nyiraminani yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi ko ibyabaye yariho yitabara kuko nawe yariho akubitwa kandi ibyo byose byanabagabo bose banyoye ndetse basinze.

Yagize ati”Icyaha ndacyemera nkanagisabira imbabazi ibyabaye ntariho nitabara kuko sinari kwemera kwihekura”

Ubushinjacyaha bwongeye gufata ijambo bwavuze ko Solange wiregura avuga ko yitabaraga ataribyo ahubwo we mugukubita icyuma yakoresheje imbaraga z’umurengera kuburyo iyo ashaka kwitabara yari gutema akaboko akaba yakomeretsa umugabo we nubwo ntabyo bitemewe ariko atari kwitabara atera icyuma ku mutima.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Kuko yemera icyaha kandi ibyabaye yasembuwe n’inshyi yakubiswe turasaba ko yazahanishwa igifungo cy’imyaka 25″

Nyiraminani Solange yongeye guhabwa ijambo yavuze ko igihano asabiwe ari ikinini agasaba ko yahabwa igihano gisubitse akajya kurera umwana yabyaye n’ubwo atamubyaranye n’umugabo we yishe.

Abari imbere mu rukiko bazi Nyiraminani Solange bavugiye rimwe mu majwi yo hasi bati”Ayo ni amatakirangoyi, uwo mwana se avuga ubundi yaramureraga”

Umucamanza azatangaza icyemezo muri Werurwe 2026

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka