Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwagize abere gitifu w’akagari ka Gikonko mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara n’ukekwa ko yari komisiyoneri we.
Ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye rwa Huye bwari bukurikiranye gitifu w’akagari ka Gikonko mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara witwa Buregeya Léonidas aho yaregwaga icyaha cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke naho Manishimwe Aloys akaba umufatanyacyaha wacyo.
Ubushinjacyaha bwaregaga gitifu Léonidas ko yahawe ruswa y’amafaranga ibihumbi makumyabiri ngo areke uwenga inzoga zitemewe za nyirantare akomeze azenge, maze inzego z’umutekano zikamufatira aho mu kabari amaze kuyahabwa ari kumwe na Aloys Manishimwe bareganwa.
Ubushinjacyaha bwasabiraga igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu kuri buri umwe.
Gitifu Buregeya Léonidas yaburanye ahakana icyaha akavuga ko yahamagawe na Aloys ngo aze bigishe uriya wacuruzaga nyirantare kuko yari amaze igihe atabanye neza n’umugore bamara kunywa inzoga zemewe banaganiriye mu kabari uriya wengaga nyirantare agaha gitifu amafaranga ngo yishyure ‘facture’ kugirango batongera guserera n’umugore we kuko mubyo bapfaga harimo no gusesagura umutungo.
Gitifu Buregeya Léonidas yemeza ko yari amaze igihe gito asohoye itangazo abuza abenga inzoga za nyirantare kubwe akavuga ko kuregwa byari bigamije kumwikiza kugirango abenga nyirantare bazenge nta rutangira agasaba kugirwa umwere kimwe na Manishimwe Aloys nawe yahakanaga icyaha agasaba kugirwa umwere.
Urukiko rwariherereye rusanga ikirego cy’ubushinjacyaha kigomba kwakirwa ariko nta shingiro gifite, rwemeza ko gitifu Buregeya Léonidas na Manishimwe Aloys bagizwe abere ku cyaha baregwaga bityo bagomba guhita bafungurwa, umucamanza akibutsa ko kiriya cyemezo cyajuririrwa mu gihe kitarenze iminsi 30.



